RFL
Kigali

Guhanga udushya biragoye ariko bikore: Amagambo 5 yavuzwe n’abahanga yafasha ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/02/2023 23:23
1


Iyo utereye amaso ku baherwe cyangwa se ukamutekerezaho, wibaza niba ataba yaravukanye imbuto yo gukira.



Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye muri iki gihe cyangwa se no mu bihe byabanje, bagaragaza ko banyuze muri byinshi ariko baganira amagambo yababereye inkomezi mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

Ikinyamakuru All Business ducyesha iyi nkuru, cyakusanyije amwe mu magambo y’ubwenge yagiye avugwa n’abantu batandukanye yafasha cyane ba rwiyemezamirimo n’abandi.

1. Inzira nziza yo kumenya ahazaza ni ukuhahimba


Alan kay

Umuhanga mu bijyanye na mudasobwa, Alan Kay, agaragaza ko buri wese agira uruhare mu kubaka ahazaza he.

We, avuga ko umunyabwenge atekereza uwo yifuza kuba we ahazaza. Yamara kumushushanya mu bwonko akisanisha nawe. Ati “N’uko umuntu ahimba ahazaza atarahagera.”

2. Guhanga udushya biragoye ariko bikore


Albert Einstein

Umuhanga muri Siyanse, Albert Einstein, we yaragize ati "Guhanga udushya biragoye ariko bikore".

Aya magambo ayasobanura nk’inzira nziza yo gushishikariza ubufatanye mu bakozi no gutuma bakora akazi kabo neza. Yavuze ko ababiri bishe umwe kandi gukorera hamwe bizamura buri umwe.

3. Ntibihagije gukora ibyo dushoboye, ahubwo dukwiye gukora ibyo dusabwa


Winston Churchill

Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavuze aya magambo yamwubatse kandi yakubaka n’undi wese.

Avuga ko burya ibyo dushoboye gukora byose ntabwo ari ko biba bikenewe ahubwo biba byiza dukoze ibikenewe bizana inyungu.

Atanga urugero. Ufite uruganda rukora amategura, kandi mu kinyejana tugezemo ntagikoreshwa, rero bigusaba guhindura imyumvire n’imikorere.

4. Namenye ko uko nkora cyane, ariko mbona amahirwe menshi


Thoma Jefferson

Aya magambo yavuzwe na Thomas Jefferson wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagaragazaga ko gutsinda mu buzima bitaza nk’impanuka ahubwo ubiharanira.

Benshi bizerera mu mahirwe ntibabashe gutera imbere. Ni mu gihe Thomas we binyuze muri aya magambo ashishikariza abantu gukora batikoresheje amahirwe akazira mu mbaraga zabo bashoye.

5. Gukosora umuntu bimugeza kuri byinshi. Ariko kumutera inkunga bimuha byinshi kurutaho.


John Wolfgang 

Umwanditsi w’Umudage akaba n’Umuhanga mu bya Politiki, John Wolfgang Von Goethe, yavuze aya magambo nk’inzira yafasha ba rwiyemezamirimo mu gukora ibikorwa byabo bashaka kubyaza inyungu.

Avuga ko aho kubwira umuntu amakosa akora ahubwo washyiraho uruhare rwawe ayo makosa agakosorwa, ni bwo uba utanze ubufasha bukomeye.

Ati “Aya magambo aroroshye kandi yoroshye kuzirikana mu minsi yose y'akazi. N’ubwo gukosora amakosa byubaka, ari ikintu kigaragara ku kazi, gushishikariza abakozi cyangwa kumenya imbaraga zabo bibatera imbaraga zo kugera ku ntego y’ikigo. Inkunga ni kimwe mu bitera umuco ukomeye w'ikigo kugera ku ntsinzi.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyprien 7 months ago
    Nibyo kko gukora nikare ark biragoye cyane peee ubuzima ariko rutoruto nirwo rugendo





Inyarwanda BACKGROUND