RFL
Kigali

Idris Elba agiye gushora imari muri sinema nyafurika ahereye muri Tanzania

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:1/02/2023 23:59
0


Idris Akuna Elba icyamamare muri sinema, arashaka kubaka studio ikomeye ya filime muri Tanzaniya. Ibi bikurikira inama yagiranye na Perezida wa Tanzaniya mu Ihuriro ry’Ubukungu bw’isi 2023. Mu bihe byashize yagaragaje icyerekezo cye cyo gufasha inganda z’amafilime nyafurika zikazamuka.



Inama ngarukamwaka yiga ku bukungu ku isi, World Economic Forum (WEF), yabaye kuwa 16 Mutarama 2023 kugeza kuya 20 Mutarama 2023, yahuje abayobozi n’abashoramari bakomeye, Idris Akuna Elba ni umwe mu bayitabiriye, akaba yaratangaje ko yiteguye gushora imari muri Cinema nyafurika ya Tanzania.


Idris n'umufasha we mu nama ya WEF i Devos

Idris Akuna Elba ni umukinnyi wa filimi akaba n’umuhanzi w’umwongereza wamamaye mu buhanzi butandukanye cyane cyane gukina filime no kuririmba, akaba na rwiyemezamirimo w’ibikorwa bitandukanye.


Uretse kuba ari umukinnyi wa filime akundwa nanone nk'umuhanzi uririmba

Businessinsider Africa yatangaje ko Umuyobozi ushinzwe itumanaho rya Perezida wa Tanzania, Zahura Yunus, yatangaje ko umukinnyi wa filime Idris Akuna Elba yifuza gushora imari muri sitidiyo ikomeye ya filime muri Tanzania.

Uyu muyobozi yamenyesheje itangazamakuru aya makuru mu kiganiro yatanze ku wa mbere aho yagarutse ku byavuye mu rugendo Perezida Hassan aherutse kugirira i Davos mu Busuwisi, mu nama ngarukamwaka ya 53 y’ubukungu ku isi.


Zahura Yunus ushinzwe itumanaho rya Perezida wa Tanzania

Ati: “Ibiganiro kuri uyu mushinga byatangiye, kandi nibiramuka bigenze neza, umushinga ntuzafasha Tanzaniya gusa, ahubwo uzanafasha Afurika y'Iburasirazuba no Hagati”.

Idris bivugwa ko yashinze imizi muri Afurika nubwo atahakuriye, ahafata nk’iwabo dore ko se umubyara akomoka muri Siera Leone, nyina umubyara agakomoka muri Ghana. Ibi bituma yumva Afurika ari mu rugo.


Idris umukinnyi wa filime yishimira kwitwa Umunyafurika

Mu mwuga we wo gukina filime, yafashe inshingano zerekana neza zimwe mu ntambara zikomeye za Afurika mu ma filime nka Beast of no Nation afatanije na nyakwigendera Mandela Nelson dore ko bakomoka mu gisekuru kimwe.

Yavuze ati: "Nishimiye cyane iterambere rya Afurika. Ababyeyi banjye baturuka muri Afurika kandi kuruta ahandi ku isi, ndumva uwo mugabane ukwiye kwitabwaho, guhabwa urukundo nyarwo no gutekerezwaho".


Mu nama y'abayobozi bo muri Amerika na Afurika yabereye i Washington D.C 2022, Idris Elba yavuze ku bushobozi bunini bw’isoko rya Afurika, avuga ko kuba isoko ryihuta cyane ku isi, bituma hashyirwaho imishinga mishya yafasha Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi niba udafata Afurika nk'ahantu hakorerwa ishoramari rikomeye, ntabwo wikunda wowe n'ejo hazaza hawe.”

Yakomeje avuga ko igikenewe cyane atari ubufasha ahubwo hakenewe guhanga udushya kuri uyu mugabane.


Umwaka ushize Perezida Hassan yakiriye imiryango irenga icumi yo muri Amerika kugira ngo ishakishe amahirwe y’ubukungu muri Tanzaniya.

Yasinyanye amasezerano na Guverinoma nyinshi zirimo Umuryango w’abibumbye w’Abarabu, Koreya y'Epfo, Ubushinwa, Ubufaransa n’izindi.


Intambwe ya Idris yizeye ko umushinga we uzatanga umusaruro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND