RFL
Kigali

NKORE IKI: Natangiye umwaka mfite umukunzi ntacyo mwima none yampaye ubutumwa ambwira ko amaze kumpaga

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:1/02/2023 10:38
1


Umukobwa wagizwe umugore n’umusore bakundanaga, yagishije inama avuga ko nyuma yo gutangira uyu mwaka bakundana, haciyemo ukwezi gusa umusore yamwandikiye ko yamaze kumuhaga none ari kwibaza icyo yakora.



Mu magambo yazuye agahinda n’amarira menshi uyu mukobwa umaze igihe yarihaye umusore, asa n’uwamugize umugore kubera urukundo avuga yamukundaga, aragisha inama.

Yagize ati: ”Umusore twatangiye gukundana mu kwezi kwa 12 uyu mwaka turimo ugiye kurangira. Twahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa Kigali, ambwira ko ankunda nanjye mwitegereje mbona ni umusore mwiza, uteye neza kuko yari yambaye nk’ibyamamare rwose.

Icyo gihe umutima wamvuyemo ubundi ndayagara kuko natekerezaga ko nari mbonye umusore nzajya ndatira inshuti zanjye ndetse n’igihe cyagera nkamugeza mu rugo iwacu nawe akangeza iwabo. Mu by’ukuri ntabwo nari nzi ko ari uku tuzarangizanya hadateye na kabiri.

Umunsi wa mbere uyu musore yanjyanye iwe ahantu atuye ntashaka kuvuga, turaganira hari nijoro kuko twahise dutahana mbwira mu rugo ko ndi butahe mu gitondo. Mu by’ukuri, uyu musore yambereye umwana mubi muri iryo joro biba ngombwa ko ankoresha imibonano mpuzabitsina ntabigambiriye.

Kuva uwo munsi, wagira ngo yahise ampa amarozi kuko ntabwo yigeze ampa agahenge kuko yampamagaraga atagiye kumbwira ko ankunda ahubwo ari kunsaba ko twakongera guhura nkamuha.

Ejo bundi yampaye message, inkura umutima kuko yambwiye ngo arampaze, yarandambiwe ngo ntakinkeneye. Mu by’ukuri nararize cyane mbura uwo ndirira bitewe n’uburyo namwihaye n’uburyo namukundaga. Nababajwe n’uko yari yaramaze kungira umugore we kandi iwacu bazi ko ndi umukobwa”.

Gira uyu mukobwa inama. Ese urabona bikwiriye kuko umusore akoresha umukobwa bakundana muri ubu buryo? Niba nawe ufite inkuru cyangwa ushaka kugisha inama watwandikira kuri info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusabe1 year ago
    Yewe mbashije kumirwa ijo ryambere ukaba uramuhaye mbese?ariko ninzoga yaribye ufite ikibazo mu mutwe pe bwa mbere?nange namwangira icyo nange !!!ndagukunze ngwino umpereze ahahaaa murakomerewe.reka nkugire inama itonde kuko araseseka nta yorwe uwo musore si bucura mu basore uko wabonye uwo Niko wabona nundi ukwitaho nonese uwo yaje arisezerano wasezeranyijwe nande?.





Inyarwanda BACKGROUND