Umukobwa wagizwe umugore n’umusore bakundanaga, yagishije inama avuga ko nyuma yo gutangira uyu mwaka bakundana, haciyemo ukwezi gusa umusore yamwandikiye ko yamaze kumuhaga none ari kwibaza icyo yakora.
Mu magambo yazuye agahinda n’amarira menshi uyu mukobwa umaze igihe yarihaye umusore, asa n’uwamugize umugore kubera urukundo avuga yamukundaga, aragisha inama.
Yagize ati: ”Umusore twatangiye gukundana mu kwezi
kwa 12 uyu mwaka turimo ugiye kurangira. Twahuriye mu gitaramo mu Mujyi wa
Kigali, ambwira ko ankunda nanjye mwitegereje mbona ni umusore mwiza, uteye
neza kuko yari yambaye nk’ibyamamare rwose.
Icyo gihe umutima wamvuyemo ubundi ndayagara kuko
natekerezaga ko nari mbonye umusore nzajya ndatira inshuti zanjye ndetse n’igihe
cyagera nkamugeza mu rugo iwacu nawe akangeza iwabo. Mu by’ukuri ntabwo
nari nzi ko ari uku tuzarangizanya hadateye na kabiri.
Umunsi wa mbere uyu musore yanjyanye iwe ahantu atuye ntashaka kuvuga, turaganira hari nijoro kuko twahise dutahana mbwira mu rugo ko ndi butahe mu gitondo. Mu by’ukuri, uyu musore yambereye umwana mubi muri iryo joro biba ngombwa ko ankoresha imibonano mpuzabitsina ntabigambiriye.
Kuva uwo munsi,
wagira ngo yahise ampa amarozi kuko ntabwo yigeze ampa agahenge kuko
yampamagaraga atagiye kumbwira ko ankunda ahubwo ari kunsaba ko twakongera
guhura nkamuha.
Ejo bundi yampaye message, inkura umutima kuko
yambwiye ngo arampaze, yarandambiwe ngo ntakinkeneye. Mu by’ukuri nararize cyane
mbura uwo ndirira bitewe n’uburyo namwihaye n’uburyo namukundaga. Nababajwe n’uko
yari yaramaze kungira umugore we kandi iwacu bazi ko ndi umukobwa”.
Gira uyu mukobwa inama. Ese urabona bikwiriye kuko
umusore akoresha umukobwa bakundana muri ubu buryo? Niba nawe ufite inkuru
cyangwa ushaka kugisha inama watwandikira kuri info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO