RFL
Kigali

Madavag, icyaro cy'u Buhinde cyakijijwe n'ubuhinzi bwa Pome

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:31/01/2023 23:24
0


Madavag ni agace ko mu Buhinde kinjiza amafaranga menshi bitewe n’ubuhinzi bw’imbuto za Pome. Ubu buhizi bubinjiriza akayabo, ndetse bamwe mu bahatuye bahinduye ubuzima kubera inyungu bakura muri ubu buhinzi.



Madavag ni icyaro gikize cyo mu Buhinde, ubuhinzi ni wo mwuga ukorwa cyane muri aka gace. Abaturage b'aka gace bagera kuri 2000, hafi ya bose bakaba bakora uyu mwuga ukabatunga n’imiryango yabo, ndetse bigaragara ko batewe ishema n’uyu mwuga ubatunze nk'uko bitangazwa na Himtimes.


Ukinjira muri aka gace usangamo imirima ya pome ahantu hose mu mudugudu wa Madavag. Buri muryango ufite inzu nziza muri uyu mudugudu ndetse barakize kubera ubuhinzi bwabo. 

Pome zo mu mudugudu wa Madavag zoherezwa mu mahanga, kandi buri mwaka basarura pome zifite agaciro karenga miliyoni $150.


Abaturage bo mu mudugudu wa Madavag bahinga pome bakoresheje uburyo bugezweho. Abatuye umudugudu bakoresha interineti kugira ngo bunguke ubumenyi n’uburyo bushya bugezweho bwazamura ubuhinzi bwabo.

Amateka ku rubuto rwa Pome muri aka gace ka Madavag, avuga ko mu 1954 Chaiyan Ram Mehta, umuhinzi wo mu mudugudu wa Madavag ni we wazanye bwa mbere izi mbuto azikuye ahitwa Kotkhai, maze azitera ku butaka bwe. 

Icyo gihe agace ka Kotkhai hari umusaruro mwinshi wa pome.

Chaiyan Ram amaze kugurisha pome yasaruye, yungutse ibihumbi $8 [Miliyoni 8 Frw], atangira kubikora kinyamwuga, abaturage batangiye gutera pome. 

Kubera iyo mpamvu, umudugudu wa Madavag wabaye umudugudu ukize cyane muri Aziya ndetse umwihariko wabo uba guhinga Pome batangira kuzigurisha no hanze y’igihugu.

Zimwe mu ntungamubiri zitangwa n’urubuto rwa Pome harimo Vitamin B, ikize kuri Vitamin B-6 zifashishwa mu kurema uturemangingo tw’amaraso.


Umusaruro wa Pome babona urafatika, bafite ikirere kiza 

Iki cyaro cya Madavag ubu kigemurira ama resitora akomeye, ibigo by’amashuri ndetse n'abacuruzi batandukanye bakenera gucuruza pome, ibyo bigatuma ubukungu bw'iki gihugu buba buri hejuru.

Abaturage ba Madavag bishimira ubu buhinzi bwa Pome bubaha amafaranga menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND