RFL
Kigali

USA: Umukinnyi wa filime Annie Wersching yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/01/2023 18:05
0


Umukinnyi wa filime Annie Wersching wamamaye muri filime ya '24 Hours' yitabye Imana ku myaka 45 azize indwara ya kanseri.



Annie Wersching wari kabuhariwe mu gukina filime yaba ari izirangira n'iz'uruhererekanye, yitabye Imana azize indwara ya kanseri nk'uko Craig Schneider warebereraga inyungu ze (Manager) yabitangaje mu masaha macye ashize.

Annie Wersching yitabye Imana azize indwara ya kanseri

Umugabo wa Annie Wersching witwa Stephen Full yemeje iyi nkuru mbi yo gupfa k'umufasha we Annie Wersching mu kiganiro yagiranye na CNN agira ati: ''Uyu munsi mu muryango wacu hagiyemo icyuho cyo kubura umuntu ukomeye mu buzima bwacu. Annie yari igitangaza kuri twese''.

Annie Wersching ari kumwe n'umugabo we n'abana babo

Stephen Full yakomeje agira ati: ''Umugore wanjye yabagaho ubuzima bushimishije. Ntibyamusabaga byinshi kugira ngo yishime, yabyinaga atari ngombwa umuziki, yatwigishije kunyurwa n'ubuzima dufite no guhora twishimye''. 

Annie Wersching yitabye Imana afite imyaka 45 y'amavuko

Annie Wersching yitabye Imana afite imyaka 45 asiga abana babiri b'abahungu. Yamenyekanye muri y'uruhererekane yamugize icyamamare yitwa '24 Hours', 'The Vampire Diaries', 'The Rookie', 'The Last of Us', 'Bostch', 'Marvel's Runaways' hamwe n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND