RFL
Kigali

Menya ibintu abagabo bakora bikangiza imyanya yabo y’ibanga

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/01/2023 19:39
0


Ubusanzwe hari ibintu abagabo bakora bikagira ingaruka ku bitsina byabo no mu gihe cyo gutera akabariro bakaba bagiriramo ikibazo gikomeye. Bamwe biranga burundu, bakagana amavuriro kandi ari bo ba nyirabayazana.



Hari ubwo abagabo bamwe batakaza imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa igitsina kingana gufata umurego, nyamara yari umugabo usanzwe abikora neza cyane.

Ibi akenshi biterwa n’uko usanga hari ibikorwa byabangije kandi barabigize umuco wabo ubwabo kandi bashobora kubireka umubiri wabo ugasubirana neza.

Akenshi abagabo bagirwa inama yo kwitondera no gufata neza imyanya yabo y’ibanga mu rwego rwo gutuma imera neza birinda ibibazo.

Kugira ngo ugume ufite umubiri umeze neza, urasabwa kuba unywa amazi menshi, kurya amafunguro arimo vitamin, kwirinda gufata imiti myinshi cyane.

Abagabo kandi bagirwa inama zo kwirinda kwambara utuntu tubafashe cyane cyangwa kwicara mu mwanya umwe igihe kirekire kuko byangiza imyanya yabo y’ibanga.

Umugabo ukoze ibyo bintu byabuzanijwe, ahura n’ikibazo gikomeye cyo kurwara cyangwa akabangamira imyanya ye y’ibanga.

Abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukora ibintu binyuranye birimo no kwirinda gutwara cyane amafarashi, gutwara igare ndetse no gukina umukino wa Rugby.

Guterura ibintu biremereye cyane nabyo birabuzanyijwe cyane cyane ku bagabo kuko bishobora kwangiza imyanya y’ibanga yabo.

Abagabo kandi babuzwa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kunywa itabi, kunywa inzoga cyangwa kuguma ku izuba igihe kirekire.

Abagabo bagirwa inama yo kwirinda kwangiza imyanya yabo y’ibanga bakora imyitozo itandukanye, bita ku byo barya n’ibyo banywa, birinda ibyatuma bababara, birinda gukoresha telefoni zabo hafi y’udusabo tw’intanga.

Abagabo babuzwa gukora ku bitsina byabo batabanje gukaraba intoki mu rwego rwo gukuraho imyanda yose iba iriho.


Inkomoko: fleekloaded.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND