RFL
Kigali

Banki Nkuru ya Nigeria yongereye igihe ntarengwa cyo guhindura amafaranga ashaje

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:30/01/2023 21:25
0


Banki Nkuru ya Nigeria, yafashe icyemezo cyo gukuraho zimwe mu noti zishaje zigasimbuzwa inoti nshya, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo by’amafaranga igihugu gifite. Amafaranga akoreshwa muri Nigeria yitwa ama Naira.



Amwe mu mabwiriza ya Bank Nkuru ya Nigeria [CBN], avuga ko Abanyanijeriya bagomba gusimbuza inoti zose zishaje, bagakoresha inoti nshya mbere yo kuya 31 Mutarama 2023. Zimwe mu noti zigomba guhindurwa harimo inoti ya 100, inoti ya 200, inoti ya 500 ndetse n'inoti ya 1000.


Nubwo hasigaye igihe gito, Bank Nkuru y'iki gihugu yahisemo kongera igihe ntarengwa ngo izo noti nshya zibe zagejejwe ku baturage. Itariki ntarengwa ubu yashyizweho ni taliki 10 Gashyantare 2023. Abanyanijeriya bahawe icyumweru cy'inyongera kugira hasimbuzwe inoti zishaje babe batangiye gukoresha inoti nshya.


Guverineri wa CBN, Godwin Emefiele, mu ijambo rye yavuze ko igihe ntarengwa cyongerewe kizatuma n'abaturage bari mu cyaro babasha gusimbuza inoti zishaje.

Guverineri wa Banki ya Nkuru ya Nigeria CBN

Iri tangazo rigira riti: "Dushingiye ku bimaze kuvugwa haruguru, twashatse kandi twemererwa na Perezida kuri ibi bikurikira: Kongera iminsi 10 ntarengwa yo kuva ku ya 31 Mutarama kugeza ku ya 10 Gashyantare kugira ngo twemerere gukusanya inoti zishaje zikoreshwa n'Abanyanijeriya."

Iryo tangazo rivuga ko nyuma y’itariki ya 10 Gashyantare, Abanyanijeriya bazagira indi minsi irindwi yo kubitsa inoti zishaje muri CBN.

Igihe cy'iminsi 7 y'ubuntu niyo yashyizweho guhera ku ya 10 Gashyantare kugeza ku ya 17 Gashyantare, hubahirijwe ingingo ya 20 (3) na 22 y'itegeko rya CBN ryemerera Abanyanijeriya gushyira inoti zabo za kera kuri CBN. 

Nyuma y'itariki ntarengwa, izo noti zishaje ntabwo zizongera kwakirwa na Bank Nkuru, zizaba zataye agaciro, bityo abaturage ba Nigeria n'abandi bose mu bihugu binyuranye bafite inote zishaje za Nigeria, bakaba basabwa kuzigeza byihus kuri Banki Nkuru ya Nigeria.


Abaturage bo muri Nijeriya bishimiye ko bagiye guhindurirwa inoti zishaje bagahabwa inshya ariko binubira ko ibyuma bakoresha babikuza amafaranga (ATM) bikibaha amafaranga ashaje.


Nijeriya, igihugu cya Afurika ku kigobe cya Gineya, gifite ibyiza nyaburanga hamwe n’ibinyabuzima binyuranye. Ikikijwe n'ibice birinzwe nka Parike y'igihugu ya Cross River na Parike y'igihugu ya Yankari. Ifite amasoko, amashyamba ayizanira imvura nyinshi, ndetse n'igice kinini gituwe. Ituwe n'abaturage barenga Miliyoni 213.4, umusaruro w’imbere mu gihugu ukabakaba Miliyali 440.8.


Abaturage ba Nigeria barangana n'ab'u Rwanda ubakubye inshuro zirenga 20 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND