RFL
Kigali

Kiyovu Sports yafatiwe ibihano kubera abafana bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/01/2023 12:46
0


Kiyovu Sports yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa shampiyona, yahanishijwe kuzakira umukino wa shampiyona nta bafana bari ku kibuga, nyuma yaho batukiye Mukansanga Salima.



Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA, yatangaje ko Kiyovu Sports yahanishijwe kuzakira umukino wa shampiyona nta bafana bari ku kibuga nyuma yaho abafana bayo bagaragaje imyitwarire itari mibi ubwo Kiyovu Sports yakinaga na Gasogi United i Bugesera.

Tariki 20 Mutarama ni bwo ikipe ya Gasogi United yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona. Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, gusa abafana ha Kiyovu Sports basagarariye umusifuzi w'uyu mukino Mukansanga Salima bamubwira amwe mu magambo ataboneye nk'uko tubicyesha FERWAFA.

Umwanzuro w'Akanama gashinzwe imyitwarire

Bukeye bwaho, FERWAFA yakiriye ikirego cy'uko umusifuzi Mukansanga Salima yibasiwe n'abamwe mu bafana ba Kiyovu Sports, byanatumye hari bamwe mu bafana batawe muri yombi na RIB. FERWAFA yatumijeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bajya gutanga ibisobanuro ku byabaye, biri muri bimwe mu byagendeweho akanama k'imyitwarire gatanga ibihano.

Umukino Kiyovu Sports ishobora gusiba, ni umukino izakiriramo Marine FC uzaba tariki 18 Gashyantare kuri sitade ya Muhanga bari kwakiriraho imikino. 


Abafana ba Kiyovu Sports bashobora kutazareba umukino Kiyovu Sports izakiramo Marine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND