RFL
Kigali

Ba rwiyemezamirimo 14 bakize ku Isi bita ku buzima bwabo kugira ngo badasaza

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:31/01/2023 22:29
0


Ni ba rwiyemezamirimo bakize ku isi kandi bashakisha igisubizo cy'ikibazo cy’urupfu binyuze mu kwiyitaho. Umubare munini wa ba rwiyemezamirimo bakize ku isi bakoresha umutungo wabo mu kurwanya gusaza no gupfa imburagihe.



Ba rwiyemezamirimo ni bamwe mu bantu bafite umutungo uhambaye kubera imari zabo bashora mu bikorwa bimwe na bimwe bibazanira inyungu. Ariko kandi bivugwa ko bamwe bashora umutungo wabo kugira ngo bite ku magara yabo.

Kamere ya muntu itinya urupfu ndetse ntacyo utatanga ngo ubeho biramutse bishoboka. Abanyamafaranga bakora iyo bwabaga ngo bite ku buzima, ubwiza  bwabo buhore bagaragara nk'aho ari bato, nubwo gusaza ntawe ubihagarika.

Bamwe biha gahunda y’ibyo bagomba kubahiriza byabafasha gusa neza kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze. Bimwe mu byo bitaho harimo gukora imyitozo ngororamubiri no gufata indyo yuzuye.

Ikirenze kuri ibyo bashora ubutunzi bwabo ngo hakorwe ubushakashatsi ku buzima ngo barebe ko baramira amagara yabo ndetse bakirinda n’urupfu nubwo ntawe uruhagarika.

Businessinsider yagaragaje urutonde rwa ba rwiyemezamirimo 14 bita ku buzima bwabo ngo birinde gusaza ndetse bakomeze gusa neza nk'abato.



Jeff Bezos ni rwiyemezamirimo w'umunyamerika w'imyaka 59, akaba umucuruzi ukomeye kuri uyu mugabane. Ni we washinze akaba n'umuyobozi mukuru wa Amazon. Afite umutungo ungana na Miliyali 125.4 z'amadorari, ashora umwe mu mutungo we ngo ntasaze.

Peter Andreas Thiel  w'imyaka 55, ni rwiyemezamirimo w'umudage muri Amerika ndetse ayobora imwe mu mitwe ya politike. Ni umwe mu bashoramari bashoye mu rubuga rwa Facebook. Afite umutungo ungana na Miliyali  4.2 z'amadorari.


Larry Ellison afite imyaka 78. Ni rwiyemezamirimo muri Amerika mu bucuruzi n'ishoramari. Ni we washinze Sosiyete y'ikoranabuhanga muri Amerika akaba n'umuyobozi wayo. Afite umutungo ungana na Miliyali 112.7 z'amadorari.


Larry Page ni rwiyemezamirimo w'Umunyamerika ufite imyaka 49. Ni umuhanga mu bijyanye na Mudasobwa ndetse ni umushoramari wa Interinete. Afite umutungo ungana na Miliyali 86.4 z'amadorari.

Sergey Makhailovich Brin afite imyaka 49, uyu rwiyemezamirimo w'umunyamerika ukomeye mu bucuruzi, umuhanga mu bya mudasobwa ndetse afatanije na Larry Page ni bo bashinze urubuga rwa Google.


Mark Zuckerberg ni rwiyemezamirimo ufite imyaka 38. Ikinyamakuru Forbes giherutse gutangaza ko afite umutungo ungana na Miliyali 54.7 z'amadorari ndetse bivugwa ko ari umugiraneza. Ni umwe mu bashinze urubuga rwa Facebook, akaba ari Umuyobozi Mukuru mu kugenzura abanyamigabane.

Sean Parker ni we wabaye Perezida wa mbere w'urubuga rwa Facebook akaba afite umutungo ungana na Miliyali 2.8 z'amadorari. Nawe ni rwiyemeza ukomeye ndetse n'umuhanga mu bya Mudasobwa. Afite imyaka 43 anagerageza kwiyitaho ngo adasaza.


Jack Dorsey ni rwiyemezamirimo ufite 46. Uyu rwiyemezamihigo yabaye umwe mu bayobozi ba Twitter ndetse akaba umucuruzi ukomeye muri Amerika. Umutungo we ungana na Miliyali 5.2 z'amadorari muri 2023.

Yuli Milner ni rwiyemezamirimo ufite imyaka 61. Yavukiye mu muryango w'Abayahudi, afite umutungo ungana na Miliyali 7.3 z'amadorari. Ni rwiyemezamirimo akaba n'umuhanga mu bijyanye n'ubugenge (Ubugenge).

Dimisty itsokv ni rwiyemezamirio w'umurusiya, umunyamafaranga, akaba n'umuyobozi washyizeho New Medi Star. Akoresha umutungo we akiyitaho ngo akomeze ase neza kandi ntagaragare nk'ukuze.


Robert G Miller ni umucuruzi w'umuherwe wo muri Canada. Mu 1968 yashinze uruganda rwitwa Future Electronic kandi ari mu bacuruzi bakomeye ku Isi. Afite imyaka 79 n'umutungo uganana na Miliyali 1.8 y'amadorari.


Bryan Johnson afite imyaka 75, akaba ari umuririmbyi w'umwongereza n'umwanditsi w'indirimbo. Ni rwiyemezamirimo n'umucuruzi ukomeye. Umutungo we ungana na Million 400 z'amayero.


Anne Wojcicki afite imyaka 49. Uyu mukire igitangaje kuri we yashakanye  na Sergey Brin rwiyemezamirimo ukomeye, bose bashakanye bafite umutungo uhambaye. Yashinze ikigo kigenga kitwa 23 and Me akaba afite Miliyali 800 z'amadorari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND