RFL
Kigali

Ibiteganyijwe mu ruzinduko rw'Umushumba wa Kiliziya Gatolika n'uwa Angilikani ku Isi bazagirira muri Sudan y'Epfo

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:30/01/2023 11:26
0


Papa Francis na Musenyeri Mukuru wa Canterbury, Justin Welby, bagiye kugirira uruzinduko rw'amateka muri Sudani y'Epfo mu rwego rwo guhangana n’amakimbirane ashingiye ku burenganzira bwa LGBTQ +.



Abayobozi b'amatorero akomeye ku Isi [Kiliziya Gatolika na Angilikani], baratangira urugendo rw'amahoro muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kuri uyu wa Gatanu, bafatanyije n’umuyobozi w’Itorero rya Scotland.


Papa Francis n'Umuyobozi wa Angilikani, Justin Welby bagiye kugirira uruzinduko muri Afurika y'Epfo mu rwego rwo kurwana n'amakimbirane ashingiye ku burenganzira bwa LGTBQ +

Nk'uko The Guardian ibitangaza, Papa Francis, Justin Welby na Iain Greenshields, bazahura na Perezida Salva Kiir, abasenyeri n'abayobozi b'amadini, ndetse n'abantu bakuwe mu byabo n'amakimbirane ari muri ako karere.

Mbere y’uru ruzinduko, Papa Francis na Welby baherutse kugaruka ku burenganzira bw'ababana bahuje ibitsina. Mu kiganiro n'itangazamakuru, Papa Francis yavuze ko amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina abarenganya. 

Yagize ati "Twese turi abana b'Imana, kandi Imana iradukunda uko turi kandi n'imbaraga za buri wese muri twe ngo arwanira icyubahiro cyacu".

Yakomeje avuga ko kiliziya Gatolika izagira uruhare mu ikurwaho ry'aya mategeko, bigendanye no gutambutsa inyigisho za kiliziya gatolika, yongeraho ko ibikorwa byo kuryamana n'uwo muhuje igitsina ari icyaha ariko agira ati “Reka dutandukanye ikosa n'icyaha.”

Kuryamana n'uwo muhuje igitsina ni icyaha gihanishwa n’amategeko muri Sudani y'epfo, ndetse bihanishwa igifungu kuva ku myaka 14 kuzamura n'ihazabu. 

Hari ibimenyetso bike byerekana ko aya mategeko ashyirwa mu bikorwa, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko aba LGBTQ + bahora bakorerwa ivangura n'ihohoterwa.

Musenyeri Welby yavuze ko "Yishimye cyane" kubera ko abanyamatorero bo mu Bwongereza baha umugisha abababana bahuje ibitsina, nubwo we ku giti cye atazatanga uwo mugisha mw'izina ry'ubumwe bw'itorero ry'Abangilikani ku Isi.

Gusa Arkiyepiskopi Justin Badi Arama, umuyobozi w'itorero ry'Abangilikani muri Sudani y'epfo, yavuze ko Welby “Yananiwe kurengera ukuri kwa Bibiliya”, yagize ati “Ibyo abasenyeri b'Abongereza bari gusaba ni ubuhemu kubyo Mana yavuze ibinyujije mu ijambo ryayo.” ndetse abashinja "Gusubiramo amategeko y'Imana".

Umuvugizi wa Welby yatangaje ko ategerezanyije amatsiko “Kumarana igihe na Arkiyepiskopi Badi” hamwe n'abandi bagize itorero kugira ngo bumve “Imibereho y'ubuzima bwo kubabazwa mu gihugu." 

Itorero Angilikani rifite ko abayoboke bagera kuri miliyoni 80 ku Isi yose, aho abenshi muri bo bari muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, kuko amatorero yo mu burengerazuba agenda agabanuka. 

Global South Fellowship y’amatorero y’Abangilikani, itsinda ryahakanye ibitekerezo byo guhindura inyigisho za Bibiliya zerekeye gushyingiranwa no kuryamana kw'abahuje ibitsina, bavuga ko bangana na 75%.

Ndetse na Kiliziya Gatolika y'aba Romani ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1.3 ku Isi yose, ariko abayoboke bariyongereye cyane muri Afurika mu myaka yashize.

Uruzinduko rwa Papa Francis muri Sudani y'Epfo rwagombaga kuba muri Nyakanga umwaka ushize, ariko rusubikwa nyuma y'uko Francis agiriwe inama n’abaganga yo kuba aretse kugenda.

Aba bashumba bombi bagiye gusura Sudani y'Epfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND