RFL
Kigali

RDC: ADF irashinjwa kwica abaturage barenga 15

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/01/2023 18:17
0


Umutwe w'iterabwoba uvuga ko ugendera mahame y'idini ya Isilamu, urashinjwa kwica abaturage barenga 15.



Ibitero byahitanye abaturage 15 byabereye mu midugudu itandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022. Umutwe w'iterabwoba wa ADFni wo washyizwe mu majwi bawushinja kwica abo baturage n'abasivili.

Ubu bwicanyi bwabaye hashize icyumweru uwo mutwe wa ADF uvuzweho kugaba igitero nk'icyo cyahitanye abantu barenga 20 muri ako gace.

Dieudonne Malangai, umwe mu bayobozi mu nzego z'Ibanze mu gace kabereyemo ubwo bwicanyi  yavuze ko ibyo bitero byabaye mu rukerera rwo ku cyumweru Tariki ya 29 Mutarama, hagati ya Saa kumi na saw kumi n'imwe za mu gitondo bibera mu midugudu itatu. 

Yavuze ko abantu barindwi biciwe ku musozi wa Manyala, abandi umunani barimo abagore barindwi biciwe ahitwa Ofay ndetse yemeza ko umubare w'abishwe ushobora kuba urenga uwatangajwe.

Umutwe w'iterabwoba ufite Inkomoko mu gihugu cya Uganda ADF, uvuga ko uharanira amahame y'idini ya islam unashinjwa ko mu cyumweru  kibanziriza igishize wishe abandi bantu barenga 23 mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru. Muri iyo Ntara haniciwe abantu 14 bari mu rusengero.


Inkomoko: AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND