Uyu munsi uwa tariki ya 29 mu gihugu cya Pakistan habereye impanuka ebyiri zapfiriyemo abantu 51 barimo abanyeshuri 10.
Izi mpanuka zombi zabaye mu buryo butandukanye zihitana abantu 51. Impanuka imwe yabereye mu karere ka Lasbela ubwo imodoka i nini itwara abagenzi yo bwoko bwa bisi ( Bus) yari mu rugendo ijya ahitwa Karachi irimo kuva Quetta yarenze umuhanda igwa mu kibaya. Impanuka ya kabiri yabereye mu kiyaga ihitana abanyeshuri biga indimi bari mu bwato.
Anjumk Hamza,umuyobozi wungirije wa Polisi mu karere ka Lasbela, aganira n'ikinyamakuru Dawn cyo muri Pakistan ko iyo mpanuka y'imodoka yatewe n'umuvuduko ukabije umushoferi yari afite . Yemeje ko uwari uyitwaye yashatse gukata agana aho yari aturutse ariko kubera umuvuduko yari afite iyo modoka yagonze imwe mu nkingi ziri ku kiraro irabirinduka igwa mu mubande ndetse ifatwa n'inkongi y'umuriro.
Uyu munsi ku Cyumweru muri icyo gihugu cya Pakistan abana 10 biga mu ishuri ryigisha indimi bapfiriye mu mpanuka yahitanye abana 10, ubwo ubwato barimo bwarohamaga mu kiyaga cya Tanda Dam giherereye mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo .Abana 17 n'umwarimu wabo barokowe ariko bane muribo bakaba barembye.
Inkomoko: Ijwi ry'Amerika
TANGA IGITECYEREZO