RFL
Kigali

Nyagatare: Abayobozi basabwe gukora impinduka mu miyoborere n'imitangire ya serivisi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/01/2023 22:38
0


Abayobozi mu Nzego z'Ibanze mu karere ka Nyagatare, basabwe kugaragaza impinduka mu miyoberere n'imitangire ya serivisi kugira ngo abatuye aka karere bishimire serivisi zitangirwa mu buyobozi.



Ibi byavugiwe mu nama ya komite mpuzabikorwa yaberaga mu Karere ka Nyagatare kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023. Insanganyamatsiko y'nama Mpuzabikorwa yagiraga iti: "Gushyashyanira umuturage dutanga serivisi inoze."

Gasana Stephen, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, yavuze ko kuba ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu mwaka ushize bwaragaje ko abaturage batishimiye uburyo bayobowemo no kutishimira imitangire ya serivisi avuga ko bikwiye guhangayikisha abayobozi bagahindura imikorere n'uburyo batangamo serivisi.

Ati: "Dufite ibibazo bitubangamiye nizere ko buri muntu ava hano agiye gufata ingamba . Ubushakashatsi bwakozwe na RGB twamaze kubona ko bwerekanye ko abaturage bacu batishimiye uburyo tubaha serivisi n'uburyo tubayoboyemo.

Twese guhera ku karere kugera ku mudugudu n'abafatanyabikorwa dutegereze uko twakora impinduka. Ndibwira ko iki kibazo ntawe kitabangamiye, kubona abaturage batishimiye ibyo tubakorera."

Meya Gasana yakomeje agira ati "Dukurikije ibyavuye mu bushakashatsi bitume tuva hano tugiye  gufata ingamba."

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere (RGB), Kalisa Edward, yasabye abayobozi bo mu karere ka Nyagatare guhindura imikorere bagakosora ibitagenda neza by'umwihariko bagakemura ibibazo by'abaturage.

Ati "Igihugu cyacu kigendera ku mahame y'imiyoborere myiza ,twiyemeje kwisuzuma kugira ngo tutazisanga tugenda twenyine nk'abayobozi abaturage twarabasize. 

Ubushakashatsi dukora buri mwaka  tubukora tugamije kureba ibyo twiyemeje gukorera abaturage ko babyishimira cyangwa bakabinenga. Ibyo abaturage banenze biba bigaragaza ko hari icyuho mu mikorere niyo mpamvu tuba tugomba kwisuzuma, ubushakashatsi ni indorerwamo, iyo uyobora bakavuga mutarikumwe ntabwo uba uyobora neza." 

Kalisa arakomeza ati: "Akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa 30 bishingiye ku buryo abaturage babona imiyoborere ni ko bahabwa serivisi ntabwo bivuze ko umwaka umwe cyangwa ibiri mutabihindura kandi bivuye mu bushobozi bwacu. 

Ibi mbabwira birashoboka ko twabihindura kuko hari uturere twabishoboye, nk'Akarere ka Rusizi mu mwaka ushize kari mu myanya nk'uwo muriho ariko nyuma y'umwaka umwe kari ku isonga. Abaturage kubakemurira ibibazo ntabwo bigoye kuko icyo bisaba ni ubushake."

Inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Nyagatare yanitabiriwe na Guverineri, CG Gasana Emmanuel, wasabye abayobozi ko bagomba kwesa imihigo baharanira ubutwari yanabibukije ko bagomba kureba ibitagenda neza bakabikosora.

Raporo raporo igaragaza uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye CRC 2022 yagaragaje ko akarere ka Nyagatare kabaye aka 29 mu turere 30 gafite amanota 70.6%, akarere ka nyuma kabaye Nyamagabe yagize amanota 68.1% naho akarere ka Burera kagize amanota 71.7 %. 

Akarere ka Rusizi kabaye aka mbere n'amanota 81.5 %, Gakenke ya kabiri yagize amanota 80.5% naho Gatsibo yabaye iya gatatu igize amanota 79.9%.

Inama mpuzabikorwa imaze gusozwa, ubuyobozi bwashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari moto bagenewe mu rwego rwo kuborohereza akazi kugira ngo barusheho guha abaturage serivisi nziza.


Abayobozi ba Nyagatare basabwe gukora impinduka mu miyoborere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND