RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Dore amasaha meza yo gufatiraho ifunguro rya Saa sita

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/01/2023 10:27
0


Hari ubwo bihurirana n’akazi kenshi maze wajya kureba, ugasanga nta munota n’umwe usigaranye wo kuba wakwicara ngo ufate amafunguro ya saa sita bityo ugahitamo kubireka. Ese ni amahitamo meza gusubika amafunguro ya saa sita? Ese ni iyihe saha nziza yo kuyafatiraho ?



Ni ingenzi cyane kuganira kuri ibi bintu, amafunguro ya mu gitondo, aya saa sita ndetse n’aya nimugoroba. Ese amafunguro y’ingenzi ni ayahe? Biba bigoye cyane ko abantu bamenyera isaha imwe yo gufatiraho amafunguro, n’ubwo aribyo abantu bose baba bategetswe. Buri muntu aba asabwa kugira isaha afatiraho amafunguro, mu rwego rwo kwirinda gukoresha igifu nabi.

Ikinyamakuru Healthline kigaragaza ko ifunguro rya saa sita riba rigomba gufatirwa ku isaha imwe kandi buri munsi, dore ko ibi babihuriza hamwe n’ubundi bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa kuri iyi ngingo. Amafunguro akungahaye cyane ndetse anatera imbaraga, akenshi aba agomba gufatwa nyuma y’amasaha 4 kugeza kuri 5. 

Ikindi kinyamakuru cyitwa Mayoclinic gitangaza ko ifunguro rya saa sita rigomba gufatwa ku isaha ya saa saba nyuma ya saa sita ho gato (1p.m), mu gihe ifunguro rya mu gitondo riba rigomba gufatwa ku isaa 8H00’  za mu gitondo (8:00 AM).

Bitewe n’ingano y’akazi ufite, ushobora gusonza mu masaha ya kare mu gihe wirengagije ifunguro rya mu gitondo (Breakfast). Aha ugirwa inama yo kurya mu masaha ya kare, kugira ngo ubuzima bwawe bukomeze bumere neza cyane.

Mu rwego rwo kwirinda kunaniza umubiri no gutuma usonza cyane, abantu bagirwa inama yo kutarenza amasaha atandatu nyuma y’ifunguro rya mugitondo, kugira ngo ibinure bikomeze bigume ku murongo. Ubushakashatsi bugira abantu inama yo kutajya basimbuka amafuguro ya saa sita ngo bayirengagize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND