RFL
Kigali

MU MAFOTO: Byari ibirori ubwo umukunzi wa Cristiano Ronaldo yizihizaga isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/01/2023 10:04
0


Byari ibyishimo n'umunezero ubwo umukunzi wa Kizigenza Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez, yizihizaga isabukuru y'amavuko y'imyaka 29.



Ku munsi w’ejo nibwo umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakoze ibirori byo kwishimira imyaka 29 avutse kuko yabonye izuba tariki 27 z’ukwezi kwa 01 mu 1994, yari ari kumwe n'umugabo we ndetse n'abana be. Muri ibi birori, Georgina Rodriguez yari yambaye imyenda ikoze mu buryo budasanzwe.

Georgina Rodriguez wahoze ari umukozi mu bicuruzwa bya Gucci i Madrid mbere y’uko ahura na Cristiano Ronaldo, ejo yari yambaye ikanzu nziza y'umweru ndetse afite n'agakapu mu ntoki. Mu mafoto uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram ye, hariyo umuryango wose uhagaze impande ya "Cake" ubona banezerewe cyane.


Umuryango wa Kizigenza Cristiano Ronaldo 

Mu magambo Georgina Rodriguez yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze mu buryo bwo kwizihiza isabukuru, yagize ati: "Imyaka 29 iruzuye, nzengurutswe n'abantu benshi kandi nkunda n'umutima wanjye wose. Byimazeyo ndashimira Imana kuri byose yankoreye. Nshimiye buri muntu wese wafashe umwanya muto, akifatanya nanjye mu byishyimo ndetse akananyereka urukundo". 

Ku munsi w’ejo kandi ubwo Cristiano Ronaldo yifatanyaga n'umukunzi we kwizihiza isabukuru ari kumwe n'abamurinda, bagiye muri restaurant y'i Riyadh maze abari bari kurya barabireka batangira kumufotora nawe afata umwanzuro wo gukura terefone mu mufuka arabafotora.

Aba bombi batangiye gukundana muri 2016 baza kubana muri 2017, gusa ntabwo bari basezerana byemewe n'amategeko.


Georgina Rodriguez ari gukata cake


Abari baje kwifatanya n'umukunzi wa Cristiano Ronaldo


Georgina Rodriguez mu ikanzu nziza y'umweru


Ukoboko kwa Cristiano Ronaldo gufashe ku mukunzi we



Imitako yari iri mu nzu bizihiza isabukuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND