RFL
Kigali

Rwamagana City yahubuje As Kigali ku ntebe y'icyubahiro inavugisha Casa ururimi rw'amarenga

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/01/2023 21:52
0


Ikipe ya Rwamagana City yakoreye ibya mfura mbi ikipe ya As Kigali iyitsinda igitego 1 ku busa cyatumye Casa Mbungo Andre yihunza itangazamakuru akoresheje ibimenyetso bisa nk'ururimi rw'amarenga.



Umukino w'umunsi wa  17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ntiwahiriye ikipe y'umujyi wa Kigali kuko yatsindiwe i Ngoma na Rwamagana City FC. 

Umukino waranzwe no guhatana ku mpande zombi, warangiye ikipe ifite inkomoko mu bikingi bya Rwabutogo wahoze ari umutware w'Ubuganza itsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 43 w'umukino.

Mu gice cya mbere As Kigali na Rwamagana City zacishagamo zigasatira izamu nubwo As Kigali yagerageza guhusha igitego ku mipira yaturukaga ku mukinnyi iyi kipe yakuye muri Mukura Victory Sports witwa Jibrine Akuki wari wambaye nomero 8. 

Akuki yaherezaga imipira ba rutahizamu barimo Felix Lottin na Hussein Shaban bakananirwa no kuboneza  umupira mu rushundura.

Rwamagana City mu minota 10 ya nyuma y'igice cya mbere yatangiye gutinyuka igerageza gusatira izamu ryarimo Ntwali Fiacre. 

Ku munota wa 43 w'igice cya mbere umukinnyi mushya wa Rwamagana City ufite inkomoko muri Kongo Kinshasa witwa Cedric Lisombo arekura umuzinga w'ishoti Ntwali Fiacre ahindukira areba  mu cyerekezo kigana aho umugezi w'Akagera uherereye, akura umupira mu rushundura.

Mu gice cya kabiri As Kigali yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakinnyi barimo Tuyisenge Jacques, Rukundo Denis na Nyarugabo Moise ariko igerageza gushaka igitego ariko amahirwe yose yabonye inanirwa kuyabyaza umusaruro, umukino urangira Rwamagana City FC itsinze igitego 1 ku busa bwa As Kigali FC.

Nyuma y'umukino, Ruremesha Emmanuel, wari mu byishimo byo gutsinda umukino we wa kabiri mu mikino yo kwishyura (Phase Retour) yabwiye Itangazamakuru icyahindutse kugira ngo atangirane imikino yo kwishyura abona intsinzi zikurikirana kandi imikino ibanza yarayitangiye atsindwa umusubirizo.

Ati "Icyahindutse ni uko twegereye abahungu turabaganiriza, iyi ntsinzi iduteye akanyabugabo  (Motivation) ku buryo tuzakina umukino wa Marine turi mu mwuka mwiza. Icyo dusaba abanyarwamagana ni uko bagomba kutuba inyuma bagashyigikira ikipe yabo kuko ubu ni bwo ibakeneye kurusha ikindi gihe yari ibakeneye."

Ruremesha yungamo ati "Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe igume mu cyiciro cya mbere ariko birakomeye iyi shampiyona irakomeye cyane, izabamo gutungurana (Surprise). Nkuko twazanye amanota tuyakuye i Rusizi ni ko tuzakomeza kuyashakira abandi, icyangombwa ni uko tuzakomeza kuganiriza abasore kuko bafite ubushobozi bwo gutsindira mu rugo bakanatsindira hanze."

Ruremesha yanavuze ko abakinnyi bashya yongeyemo bamufashije gutsinda As Kigali ndetse afite Rutahizamu utarahabwa ibyangombwa uzafatanya na Cedric Lisombo gutaha izamu.

Umutoza wa As Kigali umukino umaze kurangira yinjiye mu rwambariro akoresha abakinnyi inama y'igitaraganya. Mbere yo kuganiriza abakinnyi, Casa Mbungo Andre yasabwe n'abanyamakuru kubaha ikiganiro ku migendekere y'umukino ariko abasaba gusohoka bakamutegerereza hafi y'urwambariro.

Casa Mbungo Andre yasohotse mu rwambariro nyuma y'iminota 20 asa n'uwarakaye, umunyamakuru aramwegera amusaba ko bakorana ikiganiro. Uyu mutoza yahisemo kwerekeza ku modoka ye.

Umunyamakuru yamukurikiye amusanga ku modoka ye noneho Casa Mbungo Andre yerurira umunyamakuru ko adashaka kumuvugisha. Casa Mbungo Andre yakoresheje ibimenyetso bisa n'ibikoreshwa mu ririmi rw'amarenga abwira umunyamakuru ko kuvugana nawe bidashoboka.

As Kigali yakinnye uyu mikino yicaye ku ntebe y'icyubahiro ariko nyuma y'umukino ikipe ya APR Fc niyo yayisimbuye ku mwanya wa mbere n'amanota 34 nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3 kuri 2. Rwamagana City yagumye ku mwanya wa 14 n'amanota 16 ikaba irusha ikipe ya Marine amanota 9 ndetse ikarusha Espoir FC amanota 6.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND