RFL
Kigali

MU MAFOTO: Ubwiza bwa Miss Keza Maolithia wujuje imyaka 20 y’amavuko

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/01/2023 21:29
1


Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia yizihije isabukuru y’amavuko yifurizwa na benshi kurambira mu byiza.



Amarushanwa y’ubwiza azwiho gukurikirwa na benshi ku isi byagera mu Rwanda bikagira isura yihariye kubera uburyo yigaruriye imitima y’abanyarwanda batari bacye.

Ibi bituma uwayitabiriye akagira n’amahirwe yo kwegukana ikamba arushaho gukurikirwa n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga bikanamuhesha amahirwe yo kubona akazi cyane karimo ako kwamamaza.

Uyu munsi ni ari umunsi udasanzwe kuri Keza Maolithia umwe mu bakobwa bahiriwe n'amarushanwa y'ubwiza by’umwihariko irisumba ayandi mu Rwanda, Miss Rwanda.

Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba nyuma gato yuko asoje amashuri yisumbuye, yari afite umugambi wo gukangurira urubyiruko kurushaho kugira ubumenyi bwisumbuye mu by’ubucuruzi. Yaje kwegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere, hari kuwa 19 Werurwe 2022.

Kuri uyu munsi nibwo yabonye izuba, bivuze ko hari kuwa 28 Mutarama 2003 kuko none yujuje ibinyacumi 2 abonye izuba cyangwa se imyaka 20.

Ushobora kuba umukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa ukaba utamukurikirana, tukaba kuguha umwanya ngo wongere wirebera ubwiza bwe budashidikanwaho bwanamuhesheje kuba ari mu bakobwa babiri beza mu mwaka wa 2022.

Yari ku mwanya wa kabiri abanzirijwe na Miss Muheto [Miss Rwanda 2022] uri no mu bamwifurije ibyiza ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko ku Igisonga cya mbere cyacu Keza Maolithia. Komeza ube uw’agatangaza, nkwifurije ibyiza.”

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Stonny_Pictures1 year ago
    Ubundi uyu niwe wari Miss





Inyarwanda BACKGROUND