Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia yizihije isabukuru y’amavuko yifurizwa na benshi kurambira mu byiza.
Amarushanwa y’ubwiza azwiho gukurikirwa na benshi ku
isi byagera mu Rwanda bikagira isura yihariye kubera uburyo yigaruriye imitima
y’abanyarwanda batari bacye.
Ibi bituma uwayitabiriye akagira n’amahirwe yo
kwegukana ikamba arushaho gukurikirwa n’abatari bacye ku mbuga
nkoranyambaga bikanamuhesha amahirwe yo kubona akazi cyane karimo ako kwamamaza.
Uyu munsi ni ari umunsi udasanzwe kuri Keza Maolithia umwe
mu bakobwa bahiriwe n'amarushanwa y'ubwiza by’umwihariko irisumba ayandi mu Rwanda, Miss
Rwanda.
Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba
nyuma gato yuko asoje amashuri yisumbuye, yari afite umugambi wo gukangurira
urubyiruko kurushaho kugira ubumenyi bwisumbuye mu by’ubucuruzi. Yaje kwegukana
ikamba ry’Igisonga cya Mbere, hari kuwa 19 Werurwe 2022.
Kuri uyu munsi nibwo yabonye izuba, bivuze ko
hari kuwa 28 Mutarama 2003 kuko none yujuje ibinyacumi 2 abonye izuba cyangwa
se imyaka 20.
Ushobora kuba umukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze
cyangwa ukaba utamukurikirana, tukaba kuguha umwanya
ngo wongere wirebera ubwiza bwe budashidikanwaho bwanamuhesheje kuba ari mu
bakobwa babiri beza mu mwaka wa 2022.
Yari ku mwanya wa kabiri abanzirijwe na Miss Muheto [Miss Rwanda 2022] uri no mu bamwifurije ibyiza ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko ku Igisonga cya mbere cyacu Keza Maolithia. Komeza ube uw’agatangaza, nkwifurije ibyiza.”
TANGA IGITECYEREZO