RFL
Kigali

Dr. Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda mu giterane mpuzamahanga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/01/2023 13:16
0


Nyuma y'imyaka myinshi atagera mu Rwanda kuko asigaye atuye muri Canada, Dr. Bishop Rugagi Innocent agiye kugaruka i Kigali aho azaba aje mu giterane mpuzamahanga yateguye.



Kuva urusengero rwa Bishop Rugagi rwafungwa mu 2018 [basengeraga mu gikari cyo kwa Rubangura], yahise ajya gutura uri Canada ndetse ahatangiza itorero ndetse uyu munsi rirakomeye cyane. Nyuma y'imyaka 5 ataba mu Rwanda agiye kuhagaruka mu giterane yateguye kizitabirwa n'abazaturuka ku migabane itandukanye. Iki giterane kizaba mu mpera z'uyu mwaka.

Amakuru y'uko Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda yatagajwe bwa mbere na Paradise.rw yanditse ko agiye kugaruka kuhakorera umurimo w'Imana. Ubwo yabazwaga kuri aya makuru, Bishop Rugagi yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda ndetse anahishura ko hari gutekerezwa uko bazubaka insengero n'ibikorwa by'iterambere mu bibanza bafite mu Ruhango na Kigali.

Dr. Bishop Rugagi Innocent, washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church, yatangaje ko nava mu rugendo rwa gihanuzi agiye gukorera muri Israel, mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 aribwo azakora igiterane mpuzamahanga kizabera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Dr.Bishop Rugagi yavuze ko kugaruka kwe mu Rwanda atari ibitagaza kuko ahafite abakristo. Yagize ati: ”Nabonye inkuru zingarura gukorera mu Rwanda ariko ndagira ngo mbabwire ko kuba nagaruka gukorera mu Rwanda mu gihugu cyanjye nkunda atari igitangaza kuko mpafite abakristo n’ibikorwa bitandukanye".

Arakomeza ati "Mu Rwanda abakristo b’itorero Redeemed Gospel Church (Abacunguwe) barahari, ikibuze ni ukubashyira hamwe bityo nk'uko natangije umurimo hano muri Canada bikaba bimaze gukomera, ni ukureba uko abakristo bo mu Rwanda twakubaka urusengero n’ibindi bikorwa by’amajyambere mu bibanza dufite mu Ruhango cyangwa n’i Kigali;

Bityo rero kuba naza ntabwo ari ugutangira ahubwo kwaba ari ugukomeza, usibye ko ababivuze babihereye ku giterane turi gutegura kizabera i Kigali navuzeho ubwo narimo nigisha".

Avuga ko afite ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa aho kuwa 30 Kamena 2023 azerekeza mu gihugu cya Israel akazahahurira n’abantu baturutse impande zose z’isi bifuza guhura no guhanurirwa n'uyu mukozi w’Imana ku butaka butagatifu bubitse amateka ya Yesu Kristo nk’ishingiro ry’abizera.

Aragira ati: "Muri Israel maze kujyayo kenshi kandi nkajyana n’abantu bafite ibyifuzo bikomeye tugasenga Imana ikabasubiza bityo n'ubu ndizera ndashidikanya ko urugendo rw’uyu mwaka 2023 tuzahagirira ibihe byiza".

Yavuze ko ki giterane agiye gukorera i Kigali kizaba kuwa 31 Ukuboza 2023, kikaba "kizasoza umwaka wa 2023 kitwinjiza muri 2024". Kizitabirwa n’abantu baturutse ku migabane yose yo ku isi kandi "kizaberamo imirimo n’ibitangaza bikomeye kuko ibiganza bya Yesu n'ubu biracyakora ibitangaza bikoresheje umukozi wayo Dr.Bishop Rugagi Innocent".


Dr. Bishop Rugagi agiye gukorera mu Rwanda igiterane gikomeye


Dr. Bishop Rugagi azava muri Israel ahita aza mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND