RFL
Kigali

Jose Mourinho ashobora kugaruka mu Bwongereza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/01/2023 9:39
0


Umutoza Jose Mourinho ashobora kugaruka mu ikipe ya Chelsea nyuma y'imyaka 8 atandukanye nayo.



Nta gihindutse nyuma y'umwaka w'imikino 2022-23, Jose Mourinho azagaruka mu Bwongereza nyuma yaho ikipe atoza ya AC Roma ifite ikibazo cy'amikoro. Ni inkuru yatangiye gututumba mu biro bya Chelsea ndetse byitezwe ko Jose Mourinho ashobora kugaruka muri Chelsea ku nshuro ya gatatu. 

Jose Mourinho ntabwo yifuza gukomezanya na Ac Roma kubera ubekene ifite

N'ubwo Jose Mourinho atoza mu Butariyani, umugore n'abana be baracyaba mu Bwongereza, ndetse bikaba bimwe mu byongera umuvuduko w'uyu mutoza uherutse kuzuza imyaka 60 ko ashobora kugaruka atareba inyuma.

AC Roma iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona y'Abatariyani, gusa ikipe iherutse kubura amafaranga yo kugura abakinnyi bo guhanganira igikombe. 

Jose Mourinho yakoreye amateka muri Chelsea ndetse impinduka zayo z'ihangana niwe zatangiriyeho

Jose Mourinho, yiteguye ko n'iyo Chelsea batakorana ashobora gusimbura David Moyes muri West Ham. Yageze muri Chelsea bwa mbere mu 2004 ayivamo mu 2007, ayigarukamo mu 2013 ayivamo mu 2015. Jose Mourinho kandi yatoje andi makipe yo mu Bwongereza arimo Manchester United na Tottenham Hotspur. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND