RFL
Kigali

Ubushinwa bwasabye Amerika kwita ku bibazo byayo aho kwivanga mu by’u Bushinwa

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/01/2023 19:12
0


Guverinoma y'u Bushinwa yavuze ko Amerika igomba guhagarika kugerageza kotsa igitutu ivugururwa ry'imyenda y'Abashinwa kuri Zambiya ahubwo ikibanda kuri bimwe bidindiza iterambeere, bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'isi. Ibi ni ibyatangajwe na Aljazeera.



Yallen Janet Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America mu minsi mike ishize yagize uruzinduko aho yazengurutse ibihugu bitandukanye by’Afurika nka kimwe kigaragaza ubufatanye Leta ya Amerika yifuza kugirana na Afurika cyane cyane mu bukungu.

Nyuma y’inama y’abayobozi b’Amerika na Afurika yabereye mu kwezi gushize i Washington, DC, aho Perezida Biden yatangaje ko Miliyari zisaga 15 z’amadolari y’Amerika zizashyirwa mu bucuruzi bw’ishoramari muri Afurika.

Uruzinduko rw’umunyamabanga Yellen rwerekanye ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushimangira umubano w’ubukungu w’Amerika na Zambiya.

Ku wa kabiri, Ambasade y'Ubushinwa muri Zambiya yagize iti: "Umusanzu ukomeye Amerika ishobora gutanga ku kibazo by'imyenda y’ibi bihugu ni ugushaka igisubizo gikenewe ngo iyo myenda yishyurwe no guhagarika ibikorwa by’ibindi bihugu byigenga kugira ngo habanze gukemurwa ibibazo by’imyenda ."

Ambasade y'Ubushinwa yongeyeho iti: "Nubwo Amerika yakemura ikibazo cy’imyenda, ntabwo 'igomba' gukandamiza ibindi bihugu kubera inyungu zishingiye ku kwikunda."

Amerika iherutse gutanga ubutumwa bwo gushimangira umubano w’ubukungu na Afurika mu 2023. Iki gihugu cyohereje umunyamabanga w’imari w’igihugu, Janet Yellen, muri Afurika mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’impande zombi.

Kuva yagenda, Janet Yellen, yagiye avuga cyane ku bibazo byinshi birimo umwenda wa Afurika ku Bushinwa. Yagaragaje ko ari ngombwa ko umwenda wa Zambiya uvugururwa.

Yallen yagize ati "Nabajije ikibazo kiri hagati ya Zambia n'Abashinwa kandi mbasaba ko bafatanya bagashaka igisubizo cy'ikibazo cyabo kandi ibiganiro byacu byari ibyubaka.

Yongeyeho ati: "Tuzakomeza guhatira abashoramari bose mu bihugu byombi ndetse n'abikorera ku giti cyabo kugira uruhare rugaragara mu gutanga inguzanyo kuri Zambiya, cyane cyane Ubushinwa."

Yongeyeho ati "Tuzakomeza gushishikariza abashoramari mu bihugu byombi n'abikorera ku giti cyabo gutanga inguzanyo yaba kuri Zambia cyangwa Ubushinwa."

Raporo y’amakuru yakozwe na Aljazeera, yagize iti: “Amabanki y’iterambere ry’Ubushinwa yagaragaye atanga inguzanyo mu bihugu bikennye ku isi ku mutungo kamere, ubwikorezi, n’ingufu z’amashanyarazi nubwo inguzanyo zagabanutse cyane kuva mu 2016".

Nk’uko Chatham House ikorera mu Bwongereza ibitangaza, kuri ubu ibihugu 22 byo muri Afurika byinjiza amafaranga make kuko byamaze kugira amadeni aremeye bikaba bifite ibyago byinshi byo guhomba. 

Abashinwa batanga inguzanyo 12% babarwa nk’abikorera ku giti cyabo ndetse n’abaturuka muri Leta zitandukanye zo muri Afurika. Ibi byateje kwiyongera nk’inshuro zirenga eshanu agera kuri miliyari 696 z'amadolari kuva 2000 kugeza 2020. ”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND