RFL
Kigali

Juda Muzik yateguje ‘Volume’ y’indirimbo yahuriyeho n’abahanzi batandatu

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:28/01/2023 9:44
0


Itsinda ry’abasore babiri ryo mu Rwanda rizwi nka Juda Muzik [Mbaraga Junior Alex na Darest ubusanzwe witwa Ishimwe Prince], rigiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ryahurijeho abahanzi batandatu bakomeye mu Rwanda.



Uyu muzingo aba basore bawise ‘‘Collaboration Volume’’, bawuhurizaho abahanzi batandatu. Indirimbo ya mbere kuri uyu muzingo bayise ‘Too Much’, iya kabiri niyo bise ‘Ntuzarira’ basubiyemo, ‘Body Guard’, ‘Impore’ n’iya nyuma bise ‘Impamvu’.

Aba basore batakunze kumvikana cyane bakorana n’abandi bahanzi indirimbo, bavuga ko ari uko igihe cyabyo kitari cyakageze.

Junior mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati ‘‘Ntabwo ari uko tudakunda gukorana n’abandi bahanzi indirimbo ahubwo ni uko igihe cyabyo kitari cyakageze. Nk’izi ndirimbo hari izo twakoze mbere ya COVID-19, izindi tuzikora mu gihe iki cyorezo cyari cyugarije isi.’’

Uyu musore yavuze ko buri ndirimbo bakoze kuri iyi ‘Volume’ ifite umwihariko wayo. Ati ‘‘Buri ndirimbo ifite umwihariko wayo bitewe n’umuhanzi urimo cyangwa umuhanzi urimo.’’

Yavuze ko bashakaga gukorana n’abahanzi batandukanye ariko bamwe ntibikunde kubera gahunda bari bafite y’uyu mwaka wose barangije gukora.

Ati ‘‘Twari dufite umubare munini w’abahanzi twashakaga gukorana nabo. Twagiye twegera abahanzi batandukanye bamwe baremera abandi ntibemera bitewe n’impamvu bagiye batubwira. 

Hari abasanzwe bitakunze bitewe na gahunda bafite, ariko hari n’abandi twakoranye indirimbo zitazaba ziri kuri ‘volume’.’’

Izi ndirimbo zizagenda zishyirwa hanze ari imwe imwe.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu 2017 mu ndirimbo yitwa ‘Biramvuna’ yakunzwe byimazeyo muri uwo mwaka.

Junior yavuze ko mu gihe bamaze mu muziki isomo rikomeye bize ari ugukora uko bashoboye ntibacike intege, kandi bagakora umuziki bawushyizeho umutima.

Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Ntibazagukoreho”, “Biramvuna’’, ‘‘Am Looking For a Friend’’, ‘‘Bitinde’’, ‘‘Rugende’’, ‘‘In Love’’ bahuriyemo na Uncle Austin, ‘‘Wa wundi’’, ‘‘Burundu’’, ‘‘Merci’’ n’izindi.

Aba basore bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyeho n'abandi bahanziDarest ubanza ibumoso na Junior uri iburyo ni bo bagize Juda Muzik

REBA ISHYANO, INDIRIMBO JUDA MUZIK IHERUKA GUSHYIRAHANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND