Jean Lionel Bayubahe uzwi nka Animateur ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ku by’amashusho ye akomeje guhererekanwa, agaruka ku butumwa bubabaje yifuje guha abagize isi ya none.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Animateur yagize ati: ”Nifuje kwibutsa abantu kugira
ubumuntu kandi no guha umukoro abategura kubana gutekereza kure.”
Avuga ku bumuntu, yagarutse ku buryo abantu ba none barajwe ishinga no guhererekanwa amashusho batitaye ku kababaro k'abantu bagaragaramo.
Yatanze urugero ko ubwo abantu babonaga ko
umukobwa amwanze, ntawifuje kumwegera ngo amukomeze ahubwo bose bamusekaga bamufata
amashusho.
Aha rero ni ho
yahereye avuga ko abantu bakwiriye kujya batekereza kure no ku byo bahererekanya
kuko ushobora gusanga akantu gato ukoze gahura n'agahinda afite akaba
yakwiyahura.
Avuga ko
abantu bakwiye kujya batekereza kure, mbere yo gukorera ikintu umuntu
ukabanza gutekereza abaye ari wowe gikorewe uko byagenda, ibyo akaba asanga byarushaho gutuma isi
irushaho kuba nziza.
Animateur yavuze kandi ko yanejejwe no kuba icyo yifuza cyagezweho ko amashusho aheherekanwa
cyane kugira ngo abone uko atanga ubu butumwa kandi bubashe kugera kure.
Muri aya mashusho agaragaramo yandagazwa n’umukobwa witwa Umulisa Nelly akamusiga mu gihe undi yari yiteguye kumwambika impeta.
Uyu musore yagiriye inama abasore, avuga ko atari ugupfa
gupfukama aho ubonye no gushakana n'uwo ubonye, ahubwo ko ukwiriye kubanza kureba kure.
Animateur ubusanwe witwa Jean Lionel Bayubahe, asanzwe ari nyiri studio y’amafoto iherereye Kicukiro yitwa Elite Studio.
Afite ubuhanga bwo gutegura
amashusho n’igitecyerezo cyayo uhereye no kuri aya ari guhererekanwa
ku bwinshi no kuvugisha benshi ku rwego rwo hejuru.
Yavukiye mu Gatega, yiga ku bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali mu duce turimo nka Kagugu na Kimihurura.
Animateur yasabye abantu "Kudashungerana mu kaga ndetse no gufatana mu mugongo aho umwe agize intege
nke ndetse abasore nabo bakiga gushishoza ndetse no kuganira n’abo bateganya
kurushinga.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YOSE YIBYABAYE KURI ANIMATEUR
Animateur yavuze ko yifuje kongera gukangurira abantu kwishyira mu mwanya w'abandi mbere yo kubakwena no kubandagaza
Yasabye by'umwihariko abasore kwitonda mbere yo gushaka
Animateur asanzwe afite Youtube Channel yitwa YesWeGot ikurikirwa n'abarenga ibihumbi 100
Nelly wagaragaye yandagariza Animateur ku karubanda akamusiga mu menyo ya rubamba mu gihe yamusabaga urukundo
Kanda hano ukurikire Animateur kuri Instagram
TANGA IGITECYEREZO