Umulisa Nelly yiriwe yihariye imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho atenguha umusore wari umupfukamiye rwagati mu mujyi wa Kigali amusaba ko bazabana.
Ibitekerezo bya
benshi byasembuwe n’amashusho mato ya Umulisa n’umusore bagaragaye mu mashusho
mato bakina umukino uteye agahinda w’urukundo. Uyu mukobwa agaragara yanga
kwambara impeta mu ruhame y’umusore wari wateye ivi amusaba ko bazabana.
Aya mashusho
yaje gufatwa na bamwe nk’ukuri, ariko nk'uko inyaRwanda.com yabibagejejeho ni imikino
ndetse urebye kuri Youtube Channel ya YesWeGot hariho amashusho arambuye aguhamiriza ko ari inyigisho bifuje gutanga.
Mu butumwa
bukurikira aya mashusho bashyizeho bagize bati: ”Aya ni amashusho yafashwe ku bw’impamvu
yo kwigisha. Ku bantu ba none usanga bifuza gutamaza abahuye n’ibibazo.”
Bongeraho bati: ”Ibi
twabikoze tugamije kureba niba abantu bakwifatanya natwe cyangwa baduseka. None
murabona icyabaye, mureka bagenzi tugwe neza kandi dusakaze urukundo.”
InyaRwanda.com
igiye kukwereka uburanga bwa Umulisa Aline wabaye
ikimenyebose muri ayo mashusho akinamo yanga kwambara impeta y'umusore wamukunze agatera ivi.
Ubwo aya mashusho yatangiraga gusakara, ibitekerezo byinshi byashyirwagaho byavugaga ko umuco wo gutera ivi udakwiye i Rwanda. Yaba ab'igitsinagabo bagaragaje ko bidakwiye ndetse n’abigitsinagore nabo ni uko.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO ARAMBUYE YA UMULISA NELLY AKATIRA UMUSORE WAMUTEYE IVI
Umulisa Nelly niyo mazina yitwa ku mbuga nkoranyambaga
Yihariye imbuga nkoranyambaga
Kand hano urebe Instagram ya Umulisa Nelly
TANGA IGITECYEREZO