Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yafashe umwanya akomeza mushiki we muto wizihiza isabukuru y’amavuko amubwira ko hamwe n’Imana ntacyamutsinda.
Mu magambo arimo
n'ayumvikana mu ndirimbo nshya ya Meddy yise ‘Grateful’, uyu muhanzi yifurije isabukuru
mushiki we muto anamukomeza nyuma y'uko bose babuze umubyeyi wabo.
Meddy yifuriza Ange
isabukuru agira ati: ”Umunsi mwiza w’amavuko Ange! Wanyuze mu muriro, ugenda mu
mvura, ariko reba uracyakomeye ndetse kurusha mbere. Komeza ukure mwuka no mu
buzima busanzwe.”
Uyu muhanzi ahamiriza
mushiki we ko amukunda by'akataboneka ndetse birenze uko we abizi ati: ”Nta kintu
na kimwe cyagutsinda ndagukunda cyane Ange. Ndagukunda kurusha uko ubizi mugore
muto.”
Meddy avuka mu muryango w’abana batatu barimo Christian ari na we mukuru, agakurikiraho, hagakurikiraho mushiki wabo muto witwa Ange. Bose bavukana kuri se Sindayihebura Alphonse na nyina Cyabukombe Alphonsine umubyeyi bari basigaranye witabye Imana kuwa 14 Kanama 2022.
TANGA IGITECYEREZO