RFL
Kigali

Dabijou yasize umugani! Hahishuwe ko Harmonize yanze kubonana n’umunyarwandakazi wari warabiciye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/01/2023 15:10
1


Mbere y’uko aza mu Rwanda ndetse nta n’akanunu k’uko azahaza, havugwaga amakuru y’uko Harmonize ari mu rukundo n’inkumi y’umunyarwandakazi yitwa Dabijou, bakaba baranasohokanye muri Tanzaniya nyuma y'uko uyu muhanzi atandukanye na Kajala.



Nyuma y’ayo makuru asakaye, abanyarwanda benshi bakomeje kumva no kwizera ko umunyarwandakazi ari mu rukundo na Harmonize. Ubutumwa batangaga babifurizaga ibihe byiza mu rukundo rwabo. "Ni rwogere niba atazamubabaza nk'uko yababaje abandi".

Hari hatahiwe ko Harmonize abyemeza akanabishyigikira, cyane ko inkuru yari imaze kuba kimomo ko yatandukanye na Kajala wari n’umujyanama we. Bidaciye kabiri, hasakaye amakuru y’uko Harmonize agiye kuza mu Rwanda, ndetse mu byari bimuzanye hakavugwa ko aje kwirebera umunyarwandakazi wamutwaye umutima, benshi bakaba barakekaga Dabijou.

Inkuru yaje gutaha kugeza ubwo Harmonize yaje kuza mu Rwanda. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe, uyu muhanzi yavuze ko hari inkumi z'uburanga buhebuje mu Rwanda. Abazi Dabijou neza bahise batangira kwicinya icyara bavuga ko Harmonize yaje kwirebera Dabijou.


Dabijou wavuzwe mu rukundo na Harmonize

Umunsi wa mbere warangiye Dabijou na Harmonize ntawe ubonanye n'undi, ndetse nta n'akanunu ko kubonana gahari, bituma ababakurikira batangira kwibaza ibyavuzwe niba atari ibihuha cyangwa atari ukugira ngo Harmonize avugwe. Usibye umunsi umwe, n’indi minsi yarashize irirenga Harmonize adahuye na Dabijou.


Yolo The Queen yamutsinze icy'umutwe

Mu makuru yari ahari ariko hakomezaga no kuvugwa ko uyu muhanzi ari mu rukundo na Yolo The Queen nubwo bitahabwaga imbaraga bitewe n’uko ntawari wakabivuze cyangwa ngo ace amarenga. 

Mu marenga yose yacibwaga no ku ijanisha wabonaga ko Dabijou ari imbere ya Yolo The Queen mu mibare ku bijyanye no kwegukana Harmonize bitewe n’uko ari we baharuye muri Tanzaniya, ndetse bikanamenyekana mu itangazamakuru.


Dabijou afite uburanga n'ikimero bitangaje

Igitego byarangiye gitsinzwe na Yolo The Queen kuko bivugwa ko ari we wahuye na Harmonize ndetse aba bombi bakaba baranateranye imitoma ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.



Harmonize yagiye batabonanye



Harmonize yatangaje ko u Rwanda rufite abakobwa beza cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayizeyemetussela600@gmail .com1 year ago
    Kkkkkkk izonkundo zabanyarwandakazi jewe ziransetsa pré.





Inyarwanda BACKGROUND