RFL
Kigali

Ikibuye cya Astroid cyahawe izina rya 2023 BU cyahushije Isi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/01/2023 14:43
1


Abahanga mu bumenyi bw'isanzure bavuze ko ikibuye cya Astroid mu rukerera habuze gato ngo kigwe ku butaka bw'isi.



Icyo kibuye cyahise byarangiye, ni ko twavuga. Ibuye ryo mu kirere ritari rito (asteroid) ryatambutse hafi y’isi mu masaha yashize. Iri buye rizwi nka 2023 BU, rifite ubunini nk’ubw’imodoka ya Minibus, ryaciye iruhande rw’umugabane wa Amerika y’Epfo mbere gato ya saa 00:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, hari saa 02:00 ku masaha yo mu Rwanda.

Iri buye ryavumbuwe mu cyumweru gishize n’umushakashatsi mu bumenyi  by’ikirere, Gennadiy Borisov, ukorera ku mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014. Iri buye  ryahise rikurikiranwa n’abahanga bamenya ingano yaryo n’inzira yaryo, banaryita 2023 BU.

Uko ni ko abahanga mu isanzure bashobora kumenya neza ko ibuye nk’iryo ritazagonga isi, nubwo ryari ryageze mu ntera irimo ibyogajuru bitanga amakuru y’isanzure biri muri 36,000km hejuru yacu.

Ibi byerekana uburyo hakiri amabuye menshi yo mu isanzure y’ubunini bufatika kandi ari hafi y’isi bikenewe ko aboneka akamenyekana. Nubwo 2023 BU yari hafi mu nzira itaziguye yo kugonga isi, byari kugorana ko yangiza byinshi.   

Iri buye rishobora kuba rifite metero 3.5 kuri metero 8.5, kubera ibigize iri buye byari kubanza kuvungagurikira mu kirere (atmosphere). Gusa ariko nanone ibice byaryo bikaza kumanuka byaka umuriro bikagera ku isi.   

Ugereranyije, n’iryamenyekanye cyane, meteorite ya Chelyabinsk yinjiye mu kirere cy’isi mu Majyepfo y’u Burusiya mu 2013 yari ifite umubyimba wa 20m. Iryo ryateye umutingito wamenaguye amadirishya y’inzu muri ako karere.

Abahanga bo mu kigo cya Amerika cy’ubushakashatsi ku isanzure, NASA, bavuga ko inzira (orbit) ya 2023 BU yahinduwe no kugenda yegera isi. Rukuruzi y’umubumbe w'isi yarayikuruye, ariko kuko nawo uba ugenda, biha indi nzira iri buye mu isanzure.

Mu itangazo rya NASA yagize iti: “Mbere yo guhura n’isi, inzira y’iri buye mu kuzenguruka izuba yajyaga kuba uruziga, hafi kumera nk’isi, aho bifata iminsi 359 kurangiza urugendo ruzenguruka izuba.

Nyuma yo guhura n’isi, inzira y’iyi asteroid izaba ndende, yerekeje mu nzira ziri hagati y’ umubumbe w' isi na n'uwa  Mars akaba ari  kure cyane y’izuba  ugereranyije naho cyagiye kikazajya kimara iminsi 425 kizenguruka izuba.

Hari umuhate ukomeye urimo gukorwa wo gushakisha amabuye manini kurushaho ashobora kwangiza bikomeye isi mu gihe yayigonga.

Amabuye kirimbuzi ari hariya harimo  nk’irifite umurambararo wa 12km ryatumye habaho gucika kw’inyamaswa za dinosaurs, yose yamaze kuboneka kandi nta bwoba ateye. Ariko iyo ugabanyije ukagera nko ku ibuye  ry’umurambararo wa 150m imboni zacu hari ayo zitabona.      

Imibare yerekana ko 40% gusa bya za asteroids arizo zabonetse zikanagenzurwa mu kumenya igipimo cy’ibyago ziteje isi.Ayomabuye ashobora kwangiza ahantu hangana n’umujyi mu gihe yaba aguye ku butaka bw' isi.  

Prof Don Pollacco wo muri University of Warwick mu Bwongereza, aganira na BBC yagize ati: “Haracyari asteroids zica mu nzira (orbit) y’isi zikeneye kuvumburwa.

"2023 BU ni ibuye ryavumbuwe vuba rifite ubunini nk’ubw'imodoka ya Minibus rishobora kuba ryaraciye hafi y’isi inshuro zirenga 1000. Kuri iyi nshuro ryaciye kuri 3,600km gusa uvuye ku isi ni ukuvuga 1% gusa y’intera iri ku Ukwezi uku ni uguhusha gukomeye kwabayeho.

Bitewe n’ibigize 2023 BU, birashoboka ko icyo kibuye kitari kugonga isi ahubwo yari gushwanyagurika ariko kikazana ibibatsi by’umuriro bimurika kurusha ukwezi.

"Gusa, birashoboka ko hariya hari amabuye ataraboneka ashobora kwinjira mu mubumbe w'isi (atmosphere) akihonda ku isi akangiza byinshi ndetse abahanga benshi mu bumenyi bavuga ko ibi bishobora kuzongera kubaho." 


Inkomoko: BBC news






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iruhiriye pacific1 year ago
    None mbese iryobuye rihaciye nta nyamugigima yahabaye?





Inyarwanda BACKGROUND