Byiringiro Lague ubu ni umukinnyi wa Sandvikens IF ikina icyiciro cya gatatu muri Suwede.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter
yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro
Lague amasezerano angana n'imyaka 4. Byiringiro Lague wari umaze imyaka 5 mu
ikipe ya APR FC, azerekeza muri Sandvikens IF asanga Mukunzi Yannick nawe
ukinira iyi kipe, ndetse unamazeyo igihe.
Kuri
website ya Sandvikens IF hagaragayeho amagambo iyi kipe igaragaza ubwiza bw'uyu
rutahizamu w'imyaka 22, ndetse iyi kipe igaragaza ko ari umwe mu ndorerwamo
z'igihugu mu mupira w'amaguru. Bagize bati "Tuguhaye ikaze byiringiro
Lague mu ikipe ya Sandvikens IF."
Bahise batangira gusobanura Byiringiro Lague uwo ariwe, ndetse no kumuvuga imyato. Bati "Byiringiro Lague w'imyaka 22 y'amavuko, ni umunyarwanda byitezwe ko azaba inyenyeri y'iki gihugu, yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 4 mu ikipe yacu.
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona y'u Rwanda
ndetse no mu ikipe y'igihugu aho yayitsindiye ibitego bitandukanye, aho mu
gihugu cye bamufata nk'umukinnyi uzaba ukomeye mu Ikipe y'igihugu. Lague bwa
mbere yakoze igerageza mu bihugu birimo u Bufaransa, u Busuwisi, ariko
birangiye tumwegukanye."
Byiringiro Lague yahamagawe mu mavubi bwa mbere mu 2019 ubwo icyo gihe u Rwanda rwiteguraga gukina na Ivory Coast
Byiringiro
Lague wageze mu ikipe ya APR FC mu 2018, akaba ari rutahizamu ufite ubushobozi
bwo gukina asatira izamu aciye mu mpande z'ikibuga kandi zombi, ndetse akaba
afite ubushobozi bwo gukina nka nimero 9.
Byiringiro yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC
Yannick Mukunzi ni umwe mu bagiriye inama Lague yo kwerekeza muri iyi kipe
TANGA IGITECYEREZO