RFL
Kigali

APR FC irabwira rubanda ko biyinaniye? Rayon Sports iri gukubitirwa agatoki – PNL D17

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2023 10:06
1


Mu mpera z'iki cyumweru shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda irakomeza hakinwa imikino karundura, irimo umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC kuri sitade ya Muhanga.



Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru igeze aho buri muntu agomba gukubura imbere y'imbuga ye, dore ko amakipe ane ya mbere yegeranye ku buryo yose ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. 

Umunsi wa 17 ukaba umunsi wa kabiri wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, uratangira kuri uyu wa Gatanu Kiyovu Sports yakira Espoir FC kuri sitade ya Bugesera. Uyu mukino nta byinshi twawuvugaho, gusa Espoir FC irasabwa kuwutsinda ku neza no ku nabi kuko ubu ihagaze mu mpanga ku rutonde rwa shampiyona.

Kuri ubu, amakipe agiye kumanuka mu kibuga ari mu bihe bihabanye, nyuma y’aho Police FC itsindiye Gorilla FC ibitego 3-2 mu mukino uheruka, naho Espoir FC igatsindirwa na Rwamagana City ku kibuga cyayo igitego 1-0. Espoir FC ubu niyo iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 7, igomba gukora ibishoboka byose ikavayo hakiri kare. Police FC yo ihagaze ku mwanya wa 7 n'amanota 24, ikaba ikeneye intsinzi yayo ya kabiri.

Espoir fc irasabwa gutsinda uyu mukino ku neza no ku nabi 

Indi mikino izaba kuri uyu wa Gatandatu, aho ikipe ya Kiyovu Sports izakira APR FC kuri sitade ya Muhanga. Ni umukino twakita uw'umunsi kuko aya makipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona, ndetse akaba anganya amanota n'imikino.

APR FC iri ku mwanya wa 3 n'amanota 31 inganya na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane. Kuva 2009 aya makipe agiye guhura umukino wa 27, aho APR FC imaze gutsinda Kiyovu Sports inshuro 20 banganya 4.

Mu gihe APR FC itatsinda Kiyovu sports kuri uku wa 6, yaba yujuje imyaka 2 nta manota atatu muri shampiyona iyikuyeho.

Muri iyi myaka by’umwihariko ku ngoma ya Mvukiyehe Juvenal, APR FC gutsinda Kiyovu Sports bisa n'ikizira kuko mu mikino 3 iheruka, Kiyovu Sports yatsinzemo 1 banganya 2. 

Undi mukino ukomeye uzahuza ikipe ya Mukura Victory Sports ku isaa 15:00 zo kuri uyu wa Gatandatu, izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w'agapingane. Kuva 2009, aya makipe amaze guhura inshuro 24 aho Mukura yatsinzemo 3 banganya 8 itsindwa 13. 

Mu mikino 3 iheruka, Mukura yatsinzemo umukino umwe, inganya umwe itsindwa umwe. Mukura iheruka gutsindwa na APR FC irakubita agatoki ku kandi ivuga ko mu mukino ubanza Rayon Sports yayibye, ndetse igomba kubiryozwa ubwo izaba igeze i Huye.

Rayon Sports ntabwo ikunze gutsindira Mukura i Huye 

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bafite ibibazo by'imvune batangiye kugaruka, barimo na Rwatubyaye Abdul umaze iminsi akora imyitozo yuzuye na Rafael Osaluwe, mu gihe Mitima Isaac adahari kuko yujuje amakarita atatu, na Ndizeye Samuel ukirwaye. Mukura ishobora gukina idafite ba myugariro bayo igenderaho barimo Kayumba Soter na Alex Ngirimana, ubwo byatuma Habamahoro Vincent agaruka mu mutima w'ubwugarizi.

Akuki wakiniraga Mukura akajya anagora amakipe akomeye, ni umwe mu bakinnyi abafana ba Mukura bazakumbura kuri uyu wa 6 

Indi mikino izaba ku wa 6, Rwamagana City izakira As Kigali iyoboye shampiyona, Sunrise FC yakire Gasogi United ihora iyitsinda. Ku Cyumweru hazaba imikino 2 yose izatangira ku isaha ya saa 15:00, Bugesera FC yabonye umutoza mushya yakire Gorilla FC, naho Etincelles FC yakire Marine FC mu mukino w'ihangana ry'iburengerazuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danny1 year ago
    Police niyo yakira espoir zirakinira muhanga mukosore





Inyarwanda BACKGROUND