RFL
Kigali

M23 yeguranye intwaro ubukana yiyemeza guhagarika Jenoside 'bivugwa ko yatangiye'

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2023 2:31
1


Umutwe w'abarwanyi wa M23 uhanganira n'ingabo za DR Congo mu Burasirazuba, wemeje ko weguye intwaro bushya hagamijwe kurokora ubuzima bw'abari mu kaga mu gihe bivugwa ko mu Ntara za Ituri, Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru hari gukorwa Jenoside.



Ibi byavugiwe mu itangazo rya M23 ryagenewe abatuye Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo ndetse n'amahanga ku mugoroba wo kuwa 26 Mutarama, aho ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

M23 yavuze ibi mu gihe hari hashize amasaha macye umujyanama wihariye wa Loni, Madame Alice Nderitu ashyize hanze raporo ndende ivuga ko ubwe yiboneye ibimenyetso byinshi byerekana ko mu Ntara ya Ituri Abatutsi (Congolese Tutsi) bari gukorerwa Jenoside.

Mu itangazo rya M23 bavuze ko amahanga yarebereye mu bihe bya Jenoside zose zabayeho, ahubwo agahimbira gusa ku kuvuga ko bitazongera kubaho, none n'ubu muri DRCongo abantu bakaba bari kwicwa ariko ntihagire igikorwa mu kubatabara.

Bashinje Leta ya DRCongo gucura umugambi wa Jenoside ifatanyije n'umutwe wa FDRL, mu nteruro isoza bagira bati "M23 igomba guhagarika iyi Jenoside yindi yo mu Karere k'ibiyaga bigari mu gihe Amahanga yo yananiwe gufasha abugarijwe n'ingaruka z'ivangura."

Itangazo rya M23

Mu masaha y'umugoroba kandi, ku mbuga za Whatsapp na Twitter hasakajwe amashusho agaragaza abarwanyi ba M23 bavuga ko bafashe Umujyi wa Kitchanga wo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y'imirwano itamaze igihe kinini.

Iby'umutwe wa M23 n'igisirikare cya DRCongo (FARDC) byasubiye i Rudubi bushya, nyuma y'iminsi micye yari ishize abarwanyi b'uyu mutwe batangiye kurekura tumwe mu duce bari barafashe mu mpera z'umwaka ushize.

Abarwanyi na M23 i Kitchanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eemmy1 year ago
    Ndashaka smskkuru m23





Inyarwanda BACKGROUND