RFL
Kigali

Gabriel Jesus yatandukanye n'umukunzi we nyuma y'igihe gito babyaranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/01/2023 8:44
0


Gabriel Fernando de Jesus, Rutahizamu wa Arsenal wamamaye nka Gabriel Jesus yatandukanye n'umukunzi we, nyuma y'amezi 8 bibarutse umwana wabo wa mbere.



Umukobwa w'imyaka 21 witwa Raiane uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yatandukanye na Gabriel Jesus w'imyaka 25, n'ubundi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Uyu wari umukunzi w'uyu mukinnyi yabanje gusiba amafoto yose yari yarashyize hanze ari kumwe na Gabriel Jesus, arangije abona kuvuga ko batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y'amezi 8 gusa babyaye umwana wabo wa mbere bise Helena. Aba bombi batangiye gukundana mu kwezi kwa 07 muri 2021, ariko umwaka umwe n'igice gusa wari uhagije ngo batandukane. 


Gabriel Jesus urukundo rukiryoshye

Mu magambo menshi, uyu mukobwa yanditse ati "Mbere y’uko hatangira gukwirakwira ibihuha, njyewe ubwanjye ntangaje ko ntagikundana na Gabriel Jesus. Abashaka kuducira imanza muzice, ndetse n'abashaka kuvuga ibintu bibi mubivuge. Abashaka kwishima mwishime". 

"Nyuma y'iki gihe murabizi ko ntawe uzongera kumbona mvuga ibyo twanyuzemo, cyangwa ibyerekeye umukobwa wacu. Ntabwo nigeze ngambanirwa, ariko ni igitutu gishobora guturuka kuri buri umwe cyangwa buri kintu. Twagiranye ibihe byiza ariko kubera ibibazo bya bamwe, bitumye tudakomezanya".

Gabriel Jesus ukina asatira izamu muri Arsenal kugeza ubu ari mu mvune y'ivi yakuye mu ikipe y'igihugu cye cya Brazil, ubwo bari mu gikombe cy'isi. Uyu mukinnyi yarabazwe ndetse yatangiye n'urugendo rwo gukira, kugira ngo aze gufasha ikipe ye gutwara igikombe cya shampiyona bari guhatanira. 

Mu mukino Arsenal iheruka gutsindamo Manchester United ibitego 3-2, byavuzwe ko yumvikanye abwira umunyabigwi Khabib Nurmagomedov ko azagaruka mu kibuga nyuma y'ibyumweru 5 biri imbere.


Jesus agikina muri Man City ari kumwe n’uwari umukunzi we

Iyo babaga basohotse

Umwana babyaranye

Uko Gabriel Jesus ari kugenda akira gake gake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND