RFL
Kigali

Sergio Aguero yasubije Zlatan Ibrahimovic wavuze ko Argentine nta kindi gikombe cy'Isi izatwara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/01/2023 18:25
0


Umunyabigwi wa Manchester City, Sergio Aguero, yasubije rutahizamu wa Ac Milan, Zlatan Ibrahimovic wavuze ko Argentine nta kindi gikombe cy'isi izatwara .



Sergio Aguero, rutahizamu wahoze akinira ikipe y'igihugu ya Argentine ariko akaza kureka umupira imbura gihe kubera ikibazo cy'umutima, mu rwego rwo kwihorera, yibukije Ziltan ko ikipe y'igihugu cye ya Suede yabuze itike yo kujya mu gikombe cy'isi cya 2022 nyuma yo gutsindwa na Poland ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike.

Ibi bije nyuma y'uko Zlatan Ibrahimovic atangaje ko ikipe y'igihugu ya Argentine itazongera gutwarwa igikombe cy'isi bitewe n'ikinyabupfura abakinnyi bayo bagaragaje nyuma yo gutsindira u Bufaransa ku mukino wa nyuma hitabajwe Penariti.


Zlatan Ibrahimovic wibasiye Argentine

Yavuze nka Emiliano Martinez wakoze ibintu bitari byiza yibasira Kylian Mbappé agendana igipupe gikoze mu isura y'uyu mukinnyi. Sergio Aguero ati: “Njye mbona kuri njye ari ikinyabupfura gike kuvuga ko tutazongera gutsinda". 

"Ndatekereza ko mbere yo guhangayikishwa na Arigentine, ushobora guhangayikishwa n'igihugu cyawe, ku bakinnyi bawe mukinana ndetse n'impamvu mutabonetse mu gikombe cy'isi giheruka. ”

Ikipe y'igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cy'isi cya 2022 kiba icya 3 batwaye mu mateka y'iki gihugu ndetse na Lionel Messi akora amateka muri rusange kuko kugeza ubu bamwe bamufata nk'aho ari we mukinnyi w'ibihe byose (G.O.A.T).


Aguero afite igikombe ari kumwe na Lionel Messi

Abakinnyi ba Argentine bishimira igikombe cy'isi


Ubwo Sergio Aguero yasubizaga Zlatan Ibrahimovic







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND