RFL
Kigali

Gospel y'u Rwanda yungutse umuhanzi David Tuganimana ukora injyana ikunzwe ya Rhumba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2023 16:58
1


Nubwo atari ibintu bikunze kubaho mu Rwanda gukora injyana imwe gusa, abahanga mu bya muzika bavuga ko abantu bakora injyana imwe barimo aba rasta bazwi kuri Reggae, abakora Country Music, Rhumba n'injyana nyafrika bakunze kubikora mu buryo bukosoye cyane.



Mu Rwanda haba mu mateka ya muzika ya Secular ndetse naya Gospel ni imboneka rimwe kubona abahanzi bakora injyana imwe, n'ababigerageza ni aba rasta. 

Mu minsi ishize inyaRwanda.com yamenye amakuru y'umuririmbyi wa Gospel wirunduriye muri Rhumba, uwo akaba ari David Tuganimana. 

Aganira na InyaRwanda.com, David yatangaje ko yakuze cyane akunda Rhuma ku buryo amaze igihe yiha umuhigo wo kuyikora mu buryo bwagutse. 

Yagize ati: "Njye nahagurikiye gukora Rhumba mu buryo bwagutse kuko ari injyana nakuze nkunda cyane" 

Hashize igihe David ategura uyu mushinga kandi abamaze kumva indirimbo ye nshya "GENDANA NANJYE" babikuruye neza basanga azabigeraho kuko afite umurava. 

Umuramyi Nelson Mucyo uri mu babanye na David muri Patmos, yagize ati: "Icyo navuga kuri David ni uko ari umugabo ugira ishyaka ukunda abantu ndetse inyuma ye hari ubuhamya bukomeye, birashohoka rwose maze kumva indirimbo ye mu ijoro rya Bonane muri Patmos nahise numva azabishobora".

David Tuganimana yatangiye kuririmba indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2009 akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "SALUTI", "GENDANA NANJYE", "MUNGU TUPE AKILI" aheruka gushyira hanze, kandi izo zose akaba aziyandikira. 

David avuga ko uyu mwaka afite imishinga migari yo gukora Rhumba ndetse no gushaka uko yakorana indirimbo n'abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda no mu karere u Rwanda ruherereyemo.


David azanye injyana ya Rhumba mu muziki wa Gospel mu Rwanda

UMVA INDIRIMBO "GENDANA NANJYE" YA DAVID TUGANIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutiganda cedrick10 months ago
    thanks courage my brother





Inyarwanda BACKGROUND