RFL
Kigali

Bolingo Paccy wize umuziki agiye kumurika Album y'uruhererekane rw'indirimbo zigize inkuru y'umutindi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:26/01/2023 15:00
0


Umuhanzi Rukundo Patient ukoresha amazina ya 'Bolingo Paccy' mu bikorwa bya muzika, agiye kumurika Album y'indirimbo 10 yise 'Umucancuro' zose zivuga ku nkuru imwe ndetse zitondetse mu buryo bwuzuzanya.



Bolingo Paccy uririmba injyana zirimo izigezweho ndetse na Gakondo 'Modern', asanzwe ari umwe mu bahanga b'umuziki banawize byihariye mu ishuri ry'ubuhanzi rya Nyundo, aho yasoje amasomo mu mwaka ushize wa 2021.

Iyi Album ye irimo inkuru igamije kuzana impinduka nziza mu buzima bwa buri muntu, izamurikwa mu gitaramo cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 cyiswe 'Umucancuro Album Launch' kizabera mu nzu y'imyidagaduro ya L'Espace iherereye ku Kacyiru.

Muri iki gitaramo kizatangira i Saa Moya z'umugoroba (19:00), hazatarama Bolingo Paccy n'itsinda ry'abahanga mu gucuranga umuziki rya Umuriri Band, aho kwinjira bizasaba 10000FRW. Ku bindi bisobanuro wabariza kuri 0789116190.

Ubutumwa bwa Bolingo Paccy kuri Instagram

Uyu muzingo w'indirimbo 'Umucancuro' ugizwe n'indirimbo zigamije kwigisha abantu imibanire myiza, zirimo izivuga ku buzima busanzwe ku ngingo zitandukanye nk'uko ubuzima buhinduka, ndetse n'izisingiza 'Mahoko' agace kamwe ko mu karere ka Rubavu, aho uyu muhanzi akomoka.

Nk’uko Bolingo abisobanura, iyi Album igizwe n'itonde ry'indirimbo z'amazina ashingiye ku nkuru y'umugabo (Umucancuro) wafashe urugendo ava mu cyaro (Mahoko) ajya gushaka ubuzima mu mujyi ariko bikarangira ahuriye n'ibisitaza mu nzira, bikarangira atageze aho yari agambiriye kujya.

Iyi Album yatangiye kwandikwa muri 2017 n'uyu muhanzi usanzwe ari umuhanga mu myandikire no mu gucuranga, itunganywa n'abahanga nka; Mantra Prod, Real Beat, Pastor P, Li John n'abandi batandukanye.

'Umucancuro Album' izamurikwa kuri uyu wa Gatanu, isanzwe iboneka ku mbuga za Boomplay na Zanatalent, igurwa 10000FRW ku muntu uyishaka aho ajya kuri rumwe muri izo mbuga, akabona uburyo bwo kumva indirimbo ziyigize ku buryo buhoraho.


Amafoto ya Bolingo Paccy mu isura y'Umucancuro yaririmbye

Bolingo yihebeye gucuranga Guitar kuva mu myaka y'ubuto

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BOLINGO PACCY ASOBANURA ALBUM 'UMUCANCURO'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND