RFL
Kigali

Akon yatunguye benshi nyuma yo gutera utwatsi uburinganire hagati y'abagore n'abagabo

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:26/01/2023 16:00
0


Umuhanzi Akon yatunguranye nyuma yo gushimangira ko abagore batagomba kugira uburinganire n'abagabo, kuko abagabo ari abami, ndetse ko niba ari ukubyara, abagore bashobora gusimbuzwa utumashini twabugenewe.



Ubwo yari mu kiganiro na Joe Budden, umuhanzi Akon yatanze ibitekerezo ku byo abantu bita uburinganire, avuga ko abagabo ari "Abami bashyizweho n'Imana ku Isi", ko batagomba kugereranwa n'abagore, ahubwo baremwe kugira ngo babashyigikire. 

Akon yashimangiye ko abagore batagomba kugira uburinganire n'abagabo 

Yakomeje ashimangira ibitekerezo bye avuga ko niba ari no kubyara, abagabo batabakeneye, kuko igikenewe ari intanga ngabo n'utumashini twabugenewe (Incubator).

Mu magambo ye yagize ati "Reka nkubwire siyanse yabyo, muri iki gihe umugabo ashobora kurema ubuzima bw'umwana adafite umugore, ariko umugore ntashobora kurema ubuzima bw'umwana adafite umugabo."

Yakomeje agira ati "Mbaye nshaka kubikora nonaha, nasohora intanga zanjye nkazishyira muri 'Incubator', nkayiha amezi icyenda, ashobora no kuba munsi yayo, kuri siyanse iriho ubu, kandi umwana azavuka.

Umugore ntashobora gukora ibyo. Abagabo rero turi abaremyi b'ubuzima mu byukuri… Turi imana, nitwe turema ubuzima."

Uyu muhanzi w'imyaka 49, ufite inkomoko y'umunyasenegali n'umunyamerika, yavuze kandi ko abagore bo muri Afurika ugereranyije n'abagore bo muri Amerika "Bagufata nk'umugabo, nk'umwami."

Akon yagize ati "(Abagore bo muri Afurika) Ntabwo bahangana nawe cyangwa ngo baharanire uburinganire kuko bumva ko abagabo n'abagore badashobora kuzigera bangana. Bumva uruhare rwabo."

Akon yakomeje avuga ko abagore b'ababanyafurika bubaha uruhare rw'umugabo kandi badashobora kwigereranya nabo

Yakomeje asobanura ko uruhare rw'abagore b'ababanyafurika rusobanutse, ko ari ugushyigikira umugabo ndetse ko babafata nk'abami badashobora kubigereranyaho, ndetse yongeraho ko abagabo bo muri Amerika batinya imbaraga zabo.

Yashimangiye kandi ko abagore bakozwe mu kwihanganira ububabare baterwa n’abagabo kandi bakomeza kuba abizera. 

Nyuma y'iki kiganiro, benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutavuga rumwe n'uyu muhanzi bamaganira kure ibitekerezo bye. 

Umwe yagize ati "Biratangaje kubona abantu benshi bizera ko impinja ziva mu ntanga ngabo n'inda, nkaho ba nyogokuru banyu batatwaye kimwe cya kabiri cya ADN zanyu amezi mbere y'uko ba nyina banyu bavuka! ”

Akon aherutse kugaragaza gushyigikira Kanye West na Nick Canon 

Undi yanditse ati “Ndumiwe! Akon, Sweetie. Nigute utazi uburyo abana bakorwa? Tekereza kuvugira cyane kandi uvuga ibintu bitari byo mu ruhame?!”

Aya magambo Akon ayatangaje nyuma y'uko mu mezi ashize aherutse gushyigikira Kanye West, ku magambo ye yo kurwanya Abayahudi, ndetse yanatangaje ko Nick Cannon, afite uburenganzira bwo gutera inda abagore benshi, ndetse avuga ko nawe afitanye umubano n'abagore benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND