RFL
Kigali

Magoha George inzobere mu kubaga abarwayi akaba n'umuherwe yitabye Imana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:26/01/2023 14:44
0


George Albert Omore Magoha, umunyakenya wari umujyanama w’inzobere mu kubaga, umuyobozi w’amasomo akaba n’umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya kaminuza ya Maseno muri Kenya, yitabye Imana.



Bwana  Magoha yavutse kuya 2 Nyakanga 1952, avukira i Gem ubu ni mu Intara ya Siaya. Yatabarutse kuya 24 Mutarama 2023 mu bitaro bya Kenya aho yishwe n’indwara y’umutima. Yari umujyanama mu kubaga mu bitaro bya Kenya.

Muri Mutarama 2023, yagizwe umwarimu w’abiga kubaga abarwayi mu ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Masen, Intara ya Kisumu muri Kenya.

Magoha yashakanye na Agatha Christine Obare babyarana umwana umwe. Nyuma yaje kuva aho yakuriye, yimukira i Nairobi yimukana na mukuru we witwa John Obare.

Magoha yari umuyobozi w'inama nkuru y’ibizamini bya Kenya (KNEC), kuva mu 2016 kugeza 2019. Yabaye umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Nairobi kuva 2005 kugeza 2015. 

Yabaye umwarimu w’ubuvuzi muri kaminuza ya Nairobi College of Science. Yabaye kandi umujyanama wa Urologiste mu bitaro by’igihugu cya Kenyatta.

Michael umuhungu wa Mugoha, yakuze akunda gukora nka se ariko nawe akunda kuba umuganga. Ni bwo nawe yaje kuba umu dogiteri ukomeye ndetse ubu ni umujyanama mu kubaga abarwayi muri Kaminuza ya Kenya.


Dr Michael Magoha umuhungu wa nyakwigendera Mahoga George

George bivugwa ko yari umugabo w’umukozi cyane kuva ari muto, yakuranye inzozi zo kuzaba muganga, arabyiga aza kumuba, ndetse n’umwana we yabyaye yabaye umuganga. 

Umwuga w’ubuvuzi mu bigaragara ni umwuga wibanzweho cyane mu muryango wabo. Yavuze ko yagiye kwiga ubuganga kubera ko yabonaga abantu bababara batitabwaho kandi yagize uruhare rukomeye mu burezi n’iyubakwa ry’amashuri, n’uburezi bufite ireme muri Afurika.


Umunyamabanga w’inama y’abaminisitiri w’uburezi, George Magoha, yari afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 250 z'amashiringi, nk’uko inyandiko yagejeje kuri komite y’abadepite mu cyumweru gishize ibigaragaza. 

Inyandiko yagejejwe kuri komite y’inteko ishinga amategeko, yerekana ko Magoha yari afite amasoko atandukanye yinjiza arimo amazu akodeshwa, ishoramari mu mafaranga y’imari, n’amafaranga ava mu mwuga we,  amafaranga yizigamiye n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND