RFL
Kigali

Mukura yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino bazakiramo Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/01/2023 10:24
0


Itike y'ibihumbi 3 by'amanyarwanda (3000), niyo ya make ku mukino Mukura Victory Sports izakiramo Rayon Sports, ku munsi wa 17 wa Shampiyona.



Tariki 27 Mutarama 2023, nibwo umunsi wa 17 wa shampiyona uzinikizwa aho Police FC izaba yakiriye Espoir FC. Ku wa Gatandatu nibwo hazaba hari imikino ikomeye, aho Mukura Victory Sports izakira Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwashyize hanze ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino. Kubazi sitade ya Mukura, ahadatwikiriye cyangwa se ahasigaye hose, ni 3000 by'amanyarwanda, ahatwikiriye ku mpande kuhinjira bizaba ari 5000, mu myanya y'icyubahiro ni 20000, naho mu cyubahiro gikuru bizaba ari 30000.

Mukura igiye kwakira Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego kimwe ku busa, mu mukino wabereye mu Bugesera. Rayon Sports yo igiye gukina na Mukura iri mu byishimo nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 4-1.

Mukura yatangiye ariyo kipe ifite abakinnyi bacye, ubu irimo kwiyubaka aho kuri uyu wa Gatatu yasinyishije abakinnyi babiri barimo Emmanuel Nsabimana bakunze kwita Balotelli, wari umaze imyaka isaga 2 muri Nyanza FC na Niyitanga Emmanuel wakiniraga Marine FC.

Emmanuel Nsabimana yari amaze gutsinda ibitego 6 muri Shampiyona y'icyiciro cya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND