RFL
Kigali

Donald Trump agiye gusubira kuri Facebook na Instagram yari amaze imyaka ibiri ahagaritsweho

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:26/01/2023 10:36
0


Donald Trump agiye kwemererwa gusubira kuri Facebook na Instagram, nyuma y'uko Meta itangaje ko igihano cy'imyaka ibiri yahawe kigiye kurangira.



BBC yatangaje ko igihano cya Donald Trump cyo gufungirwa konti ya Instagram na Facebook kizarangira mu byumweru bike biri imbere, nk'uko byasobanuwe n'umuyobozi wa Meta ushinzwe ibibazo rusanjye, Nick Clegg, wavuze ko abaturage "Bagomba kubona uburyo bwo kumva ibyo abanyapolitiki babo bavuga".

Donald Trump agiye kwemererwa gusubira kuri Facebook na Instagram amaze imyaka ibiri ahagaritsweho

Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yahagaritswe kuri Facebook na Instagram nyuma y’imyivumbagatanyo ya Capitol, yabaye muri 2021. Clegg yavuze ko iki kigo cyafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Trump "Ashimiye abantu bagize uruhare mu myigaragambyo kuri Capitol".

Clegg yagize ati "Kumuhagarika byari icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu bihe bidasanzwe." Yongeyeho ko isuzuma ryagaragaje ko kuri ubu konti za Trump zitagaragaza ingaruka zikomeye zagira ku mutekano rusange.

Ariko akomeza avuga ko kubera ibyo Trump yarezwe mu minsi yashize, ashobora guhanishwa ibihano bikomeye aramutse agize irindi kosa abonwaho.

Abanyamuryango b’ishyaka rya Republican bagiye basaba kenshi ko Trump yakemererwa gusubira kuri Facebook, muri iki gihe yitegura kongera kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Amerika, mu matora azaba umwaka utaha.

Ni mu gihe abanyamuryango b'ishyaka rya Republican bagiye basaba ko yasubizwa kuri Facebook, muri iki gihe ari kwitegura kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika

Ku munsi wo ku wa Gatatu, Trump yanditse ku rubuga rwa Truth Social asubiza ko Facebook 'Yahombye ama miliyari' nyuma yo guhagarika "Perezida wanyu mwiza, njyewe".

Gusa kugeza kuri ubu ntituzi ngo Donald Trump azafata umwanzuro wo kongera gukoresha izi mbuga, nyuma y'uko ubwo yahagarikwaga muri 2021 yahise agirana amasezereno n'urubuga rwa Truth Social asa n’atazamworohereza gukoresha izi mbuga zose.

Truth Social ni urubuga rufite abarukoresha bake ugereranyije na Facebook. Facebook ifite miliyari eshatu, mu gihe Truth Social ifite miliyoni eshanu ndetse abakoresha uru rubuga bihoraho bakaba ari bake cyane.

Trump ubwo yatangiraga gukoresha Truth Social, bagiranye amasezerano y'uko mu gihe agize icyo ashaka gutangaza kizajya kinyuzwa bwa mbere kuri uru rubuga, ndetse mbere y'amasaha atandatu y'uko agishyira kuzindi mbuga.

Bisobanura ko niba agize icyo atangariza kuri Facebook cyangwa Twitter asa n’urenga ku masezerano afitanye na Truth Social, uru rubuga rushobora kumujyana mu mategeko, cyane ko kugenda kwe bizarugabanyiriza abarukoresha.

Ikindi gishoboka ni uko ashobora gutegereza muri Kamena, igihe amasezerano azarangirira. Gusa nanone niba Donald Trump yifuza kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika, arasabwa gukoresha urubuga nka Facebook rufite abayoboke benshi ku Isi. 

Ndetse mu gihe ahisemo kongera gukoresha Facebook, Trump arasabwa gukurikiza amategeko ya Meta yiteguye kumufatira ibihano bikakaye mu gihe agize irindi kosa akora, bisobanura ko agomba kugenzura ibyo avuga bitandukanye n'uko yabikoraga kuri Truth Social. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND