RFL
Kigali

Yari ishanyarazi! Burna Boy yahishuye impamvu atagumye gukina umupira w'amaguru yari azi cyane

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/01/2023 11:09
0


Umuririmbyi ukomoka muri Nigeria, Burna Boy yatangaje ko yakinaga umupira w'amaguru, avuga n'impamvu atawukomeje.



Damini Ebunoluwa Ongulu MFR uzwi nka Burna Boy, ku munsi w’ejo binyuze mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga nibwo yahishuye ko yari yariyebeye umupira w'amaguru akina mu izamu, ariko aza kuwureka kubera kudahabwa agaciro cyane.

Muri aya mashusho Burna Boy yagiraga ati "Ku giti cyanjye nakinaga umupira w'amaguru kandi nari nkuzi neza, ariko aho nari mubi cyane hari mu izamu. Impamvu nahagaritse umupira impano yanjye yari imeze nk'iyapfuye, kubera kudahabwa agaciro mu ikipe nakinagamo.

Sinigeze numva ko ndi ngombwa, sinigeze numva ko nkenewe. Numvaga ikipe nakinagamo ninyivamo aribwo iri bumere neza. Navuze rero ko ntashaka kumara ubuzima bwanjye mu bintu udahabwa agaciro cyane".

Muri rusange, kuba Burna Boy mu gihe yakinaga umupira abakinnyi batarahabwaga agaciro cyane, nibyo byatumye awureka akinjira mu muziki.


Burna Boy ushobora kuba afana Manchester United, yashoboraga kuvamo umuzamu mwiza

Kuba Burna Boy atarakomeje gukina umupira w'amaguru nabyo byaramufashije cyane, kuko kugeza ubu uyu muhanzi ari mu bakomeye ku isi ndetse yagiye yegukana ibihembo bikomeye kubera ubuhanga budasanzwe, birimo na Grammy Award yatwaye muri 2021.

Indirimbo uyu muhanzi aheruka gusohora ikazengereza isi ni “Last Last”, kuko iyi ndirimbo yabyinwe n'abafana mu gikombe cy'isi giheruka kubera muri Qatar. Ni mu mukino wari wahuje Canada n'u Bubiligi, hari kuri 23 Ugushyingo 2022. 

Uyu muhanzi n’ubwo yaretse umupira w'amaguru, ariko muri rusange akunda kugaragara no mu yindi mikino harimo nka Basketball. Umukino aheruka kureba muri NBA ni uwari wahuje Magic na Toronto Raptors.


Burna Boy waretse umupira akajya mu muziki








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND