RFL
Kigali

Lionel Messi yatangiye guhabwa ikaze muri Saudi Arabia

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/01/2023 8:54
0


Rutahizamu wa Al Hilal yo muri Saudi Arabia, Odion Ighalo yahishuye ko yifuza gukinana na Lionel Messi ndetse anaha ikaze uyu mukinnyi bitewe n'ikizere afite.



Muri uyu mwaka w'imikino Lionel Messi yitwaye neza muri Paris Saint-Germain, yayikiniye imikino 21 atsinda ibitego 13 ndetse anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego ariko amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mu mpeshyi y'uyu mwaka. Birashoboka ko uyu mukinnyi yakongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, ariko akomeje kugorana ndetse kandi birashoboka ko yasubira muri Fc Barcelona yabayemo imyaka 21.

Ibindi bishoboka ni uko Lionel Messi yakurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia, mu ikipe ya Al Hilal birikuvugwa ko imushaka cyane. umukinnyi ukina asatira izamu muri Al Hilal Odion Ighalo, yasobanuye uburyo inzozi ze zo gukinana na Lionel Messi zigiye kuba impampo, yizeye ko uyu mukinnyi vuba ari businyire ikipe ye ya Al Hilal ntagihindutse.


Odion Ighalo yahaye ikaze Lione Messi muri Saudi Arabia

Uyu mukinnyi aganira na Sky sports yagize ati"Yego Lionel Messi muhaye ikaze inaha muri Saudi Arabia, nizeye ko vuba biri bikunde uyu mukinnyi akaza. Ni inzozi nziza za buri mukinnyi ku isi gukinana na Lionel Messi, ni umwe mu bakinnyi beza isi yagize".

Odion Ighalo wahoze akinira Manchester United yavuze kandi ko uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ariwe wenyine ufite ubushobozi bwo kuzamura imbaraga z'umupira w'amaguru muri Saudi Arabia, ngo kubera ko Cristiano Ronaldo ntabwo ahagije.

Yagize ati"Kugaragara kwe bizangira undi wundi, ndetse azanatsindira ibitego by'inshi Al Hilal. Azadufasha gutwara ibikombe byinshi, ndetse bibazamure urwego rw'umupira w'amaguru muri iki gihugu.


Messi utari kwemera kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND