RFL
Kigali

Banamupfira! Dore ibyamamare byihebeye Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/01/2023 13:35
0


Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka mu mupira w'amaguru ariko bakagira n'abamukunda mu buryo budasanzwe, haba abazwi ndetse n'abatazwi.



Umukinnyi rurangiranwa ukomoka muri Portugal, Cristiano ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk'ababayeho beza ku Isi mu baconze ruhago ndetse abamukunda hari nubwo bamugira uwa mbere w'ibihe byose, ariko ibi biterwa n'amarangamutima ya buri umwe.

Cristiano Ronaldo yagiye akundwa n'abantu benshi kandi batandukanye harimo abakomeye, aboroheje ndetse n'ibindi byamamare bitandukanye. Kimwe mu bibigaragaza ni abarenga miliyoni 538 z'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Tugiye kurebera hamwe ibyamamare bikunda Cristiano Ronaldo mu buryo budasanzwe.

5 . Anthony Joshua

Antony Joshua umwogereza ukina umukino w'iteramakofi na we yihebeye Cristiano Ronaldo. Joshua watwaye umudali wa zahabu mu mikino Olympic ya 2012, yigeze gutangariza ikinyamakuru The Mirror ko akunda byo gupfa Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d'Or 5.


4. Jennifer Lopez

Jennifer Lopez umuhanzikazi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ni umufana w'akataraboneka wa Cristiano. Aba bombi bagiye bahurira mu birori bitandukanye ndetse bakinifotozanya.


3. Rihanna

Rihanna umuhanzikazi ukomoka mu birwa bya Barbados ariko akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nawe ni umufana ukomeye wa Cristiano. 

Urukundo Rihanna akunda Cristiano rwatangiye ubwo uyu muhanzikazi yateretanaga na Karim Benzema wakinanye na Cristiano muri Real Madrid. Rihanna yigeze kwandika kuri Twitter muri 2022 ko akunda cyane Cristiano Ronaldo.


2. Rafael Nadal 

Rafael Nadal umukinnyi ukina umukino wa Tennis ndetse agafatwa nk'umukinnyi wa mbere wa Tennis, nawe muri 2014 aganira n'ikinyamakuru IB Times yiyemereye ko afana Cristiano Ronaldo. Uyu mugabo yanagaragaye yishimira Balloon d'Or Cristiano yatwaye muri 2014.


1. Virat Kohli

Virat Kohli umukinnyi ukina umukino wa Cricket akaba akomoka mu Buhinde, nawe muri 2022 yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ikurikirwa n'abarenga miliyoni 233 avuga ko yihebeye Cristiano Ronaldo. Icyo gihe yanditse ko nubwo Ronaldo atatwara igikombe cy'isi azahora ari umukinnyi w'umupira w'amaguru akunda mu buzima bwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND