RFL
Kigali

Umuririmbyi Demarco yasesekaye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:26/01/2023 4:13
0


Umuririmbyi Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall utegerejwe mu gitaramo i Kigali, kizaba mu mpera z’iki Cyumweru yageze mu Rwanda.



Uyu muhanzi yageze i Kigali mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yaje n’indege iturutse mu Mujyi wa İstanbul muri Turukiya. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugera mu Mujyi wa Kigali, awushimagiza avuga ko usa neza.

Ati “Umujyi usa neza, uyu mujyi wagira ngo ni uwo muri Amerika. Nawishimiye cyane. Ni ku nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda. Nzaririmbana imbaraga nyinshi, nizeye ko bazishimira gutaramana nanjye.”

Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica azataramira Abanyarwanda ku  wa 28 Mutarama 2023, mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Ni mu gitaramo cyateguwe na Diamond League Entertainment.

Abahanzi icyenda  bo mu Rwanda na ba-Dj batanu nibo bazasangira urubyiniro n’uyu muhanzi. Abo bahanzi barimo  Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Imiziki izavangwa na Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kizayoborwa n'abashyushyarugamba Ange na Nario.

Mu 2018, Demarco uzwi mu ndirimbo nka ‘Backaz’ yo mu 2016, 'No Wahala' yo mu 2017, yataramiye mu gihugu cya Kenya atanga ibyishimo. Icyo gihe hari gahunda yo kuza i Kigali, ariko nyuma y'igihe gito Isi yahise yinjira mu bihe by'icyorezo cya Covid-19.

Demarco asanzwe ari Producer, umwanditsi w’indirimbo unatunganya amashusho yazo. Arazwi cyane kuva ku ndirimbo zirimo nka “Fallen Soldiers”, “Love My Life”, “No Wahala” yakoranye na Akon na  “Runtown” aza gukundwa mu zindi nka ‘‘Comfortable’’, ‘‘Bad Gyal Anthem’’, ‘‘Copulation’’ n’izindi.

Yandikiye indirimbo abarimo Rihanna, Bounty Killer n’abandi. Muri Mutarama 2022, yabwiye ikinyamakuru Formidable ko afite intego y’uko uyu mwaka uzamusiga ahagaze neza mu muziki, yaba mu gushyira hanze indirimbo, gukora ibitaramo n’ibindi.

Uyu mugabo yavukiye mu gace ka Portmore, aho ku myaka 15 yari yatangiye kuririmba mu tubyiniro. 

Agejeje imyaka 16 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yigiye ibijyanye no gutunganya indirimbo, cyane cyane izubakiye ku mudiho wa Hip Hop na Dancehall akora muri iki gihe.

Mu 2017, yasinye amasezerano mu inzu ifasha abahanzi ya Akon, Entreegre Recodrds/Konlive. Yaje kuyivamo maze tariki 6 Ukuboza 2019 ashyira hanze EP ye yise ‘2020 Vision. Ni mu gihe ku wa 16 Mata 2021 yasohoye Album yise ‘Melody’.

Iyi album iriho indirimbo yakoranye n’abarimo Sean Paul yitwa ‘My Way’, umuraperi Sarkodie bakoranye iyitwa ‘For you’. 

Demarco amaze gutaramira mu bihugu bya Afurika birimo nka Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Tanzania, Guinea n’ibindi.

Yatumiwe mu Rwanda mu gitaramo cyari kuba mu Ukuboza 2022 cyiswe  ‘Dutty December’ ariko ntibyakunda, gishyirwa muri Mutarama cyiswe ‘Demarco Live in Kigali’.

Ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo biri kubera muri BK Arena, aho abafite ikarita ya “BK Arena Prepaid Card’’ bagabanyirizwa igiciro ku matike y’ibi bitaramo bitandukanye bibera muri iyi nyubako.

Demarco yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane Ubwo Demarco yasesekaraga ku kibuga cy'indege i KigaliDemarco ubwo yageraga kuri hoteli yacumbitsemoDemarco ugeze mu Rwanda bwa mbere yishimiye ukuntu Kigali isa neza 


 REBA INDIRIMBO YITWA NO WAHALA YAHURIYEMO NA AKON YAKUNZWE CYANE

">
AMAFOTO-Sangwa Julien

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND