RFL
Kigali

Uhuru Kenyatta ahangayikishijwe n'uko ibintu byasubiye irudubi muri Kivu y'Amajyaruguru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/01/2023 11:15
0


Umuhuza wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n'umutwe wa M23, Uhuru Kenyatta yavuze ko kuba ibintu byasubiye irudubi muri Kivu y'Amajyaruguru bimuhangayikishije



Uhuru Kenyatta, Umuhuza washyiriweho gushakira amahoro Igihugu cya Kongo Kinshasa ushinzwe guhuza impande zishyamiranye mu gihugu, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’uko ibintu byasubiye irudubi muri Kivu yAmajyaruguru muri Kongo Kinshasa.

Uhuru Kenyatta yavuze ibyo kubera imirwano yubuye kuwa Kabiri hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23, no “hagati y’imitwe itandukanye yitwaje intwaro”. 

Iyo mirwano yongeye gukomeza mu gitondo cyo kuwa Gatatu abantu bataramenyekana neza umubare bakomeza kuva mu byabo, bahunga ibice birimo kuberamo imirwano muri Rutshuru. 

Ubutumwa bwa Kenyatta yanyujije kuri Twitter, arasaba “guhagarika imirwano yose no kubahiriza amasezerano ya Luanda”, agasaba no “kugaruka ku nzira y’amahoro ya Nairobi”. 

Kenyatta avuga ko kubura iyi mirwano bimuteye “impungenge zikomeye” kubera ubwicanyi bwibasira abasivile bukorwa  n’imitwe yitwaje intwaro, “n’abantu ibihumbi  bamaze kuva  mu byabo kubera imirwano imaze iminsi ibiri”. 

Abategetsi bo mu karere n’abahuza nka Uhuru Kenyatta bitezweho kuzahura umubano w'ibihugu no guhosha amakimbirane hagati y'impande zihanganye, kugira ngo umwuka mubi ututumba mu gihugu cya Congo Kinshasa udakomeza gututumba.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND