RFL
Kigali

Menya hoteli 10 zidasanzwe ku Isi ushobora gusura - AMAFOTO

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:26/01/2023 17:04
0


Niba uri mukerarugendo wifuza guhindura uko urugendo rwawe cyangwa gutembera kwawe bisanzwe bigenda, ukaba wifuza kubona ibintu bishya utari uzi, muri iyi nkuru tugiye kukubwira hoteli 10 zidasanzwe ushobora gusura ugakunda kandi ntuzigere wibagirwa ibyo wahabonye.



10. Hoteli Tree, Sweden


Hoteli Tree iri muri Sweden, ni inyubako ifite inkuta z'indorerwamo zigaragaza ibiyikikije, uko yubatse bitanga ishusho y'ibidukikije byiganjemo ibiti, mu buryo budasanzwe. 

Iyi hoteli ifite ibyumba biri muri metero 4 kuri 6 uvuye ku butaka, ndetse iyo urimo imbere ubona ishusho nziza y'umugezi wa Lule ndetse n'ishyamba rinini. 

Amakuru dukesha The luxury travel expert avuga ko iyi hoteli yubatswe bagendeye kuri filime 'Love the Tree' ya Jonas Selberg Augustsen. 

9. Hoteli Beresheet, Israel


Iyi hoteli yubatswe mu rutare ruzwi nka 'Ramon Crater' ruri mu butayu bwa Negev, ifite inyubako zifite inkuta z'amabuye, ndetse uyirebeye kure ntiwakwemera ko ari hoteri. Ifite ibyuma 34 ndetse na pisine itanga ishusho y'ubutayu bwose. 

Urutare rwa 'Ramon Crater' nirwo runini ku Isi, rufite uburebure bwa kilometero 40, ubugari bwa kilometero 10, kandi rwubatse mu ishusho y'umutima.

8. Costa Verde, Costa Rica


Costa Verde yubatswe hagati mu ishyamba rinini rigize pariki ya Manuel Antonio, itwikiriwe n'ikirere cyiza cy'ubururu gitangwa n'inyanja ya Pacifique. 

Iyi hoteli ifite ibyumba biri mu nyubako y'indege ya Boeing 727, yubatswe mu 1965, iyo uri mu mpanga uyibonera hejuru mu ishyamba, ndetse iyo uri kuri iyi resitora uba ubona umeze nkuri kuguruka mu ndege.  

7.  Hoteli Jumbostay, Sweden


Niba warigeze wifuza kurara mu ndege, aya ni amahirwe yawe yo kurara muri Jumbo jet iri ku butaka, iyi ndege iri mu bwoko bwa jumbo 747-212B yakoreshejwe kuva 1976 uba ikora nka hoteri. 


Ifitemo imbere ibikoresho byiza n'imitako myiza bituma abantu bifuza kuza kuharuhukira ndetse bagasigarana ishusho batazibagirwa. Ni hoteli nziza ku bantu bashaka kumva ko bari mu kirere, ariko kenshi iruhukirwamo n'abashoramari kuko iri hafi y'ikibuga cy'indege cya Arlanda. 

6. Taj Lake Palace, India


Taj Lake Palace ni hoteli ireremba hagati mu kiyaga cya Pichola muri Udaipur mu Buhinde, Iyi hoteli ikunze kwitwa ingoro, ifite ibara ry'umweru hose, ikaba icyikijwe n'amazi menshi kandi meza, kuyigeraho bisaba ubwato. 

Uretse ko iyi hoteri yamenyekanye cyane ubwo yakinwagamo filime ya James Bond mu 1983 yitwa 'Octopussy', Taj Lake ikunze gusurwa cyane n'imiryango y'ibwami ituritse impande n'impande z'isi. 

5. The Magic Mountain, Chili


Iyi ni inzu iri ku gasozi gatembaho amazi muri Chili, aha ni ahantu heza ho kuruhukira n'inshuti zawe mu gihe mwishimira guhiga no kuroba mu bigega bya Hulio Hulio. Iri zina rikaba ryaraturutse ku gitabo cya Nyiraho yakundaga.

Wow Travel ivuga ko uyu musozi ufite imbaraga zidasanzwe ndetse utangirwaho ibyifuzo. Bitangaje ufite isumo hejuru ritembesha amazi, niba wifuza kuruhukira ahantu hitaruye wumva amajwi y'amazi asuma n'urusaku rwayo yikubita ku butaka, wasura iyi hoteli.  

4.Hotel Marqués De Riscal, Spain


Iyi ni imwe muri hoteli zikurura amaso yabayibonye kubera ubugeni yubakanye, iherereye muri Spain, ikaba yarubatswe mu kinyejana cya 21, yubakwa n'umwubatsi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, Frank Gehry. 

Iyi hoteri ifite amadirishya atangaje agiye yigonze, ku buryo biryohera cyane ubireba, ikaba iherereye mu mujyi witwa 'The City of Wine' ndetse izwiho kugira umwihariko wa vino nziza zo muri za 80.

3. Hoteri Ice, Sweden


Hoteri Ice, iri muri Sweden, niyo hoteli ya mbere ku Isi yubatse mu rubura na barafu, yubatswe mu 1989, ikaba ivugururwa buri gihe uko igihe cy'itumba kigeze. 

Iyi hoteri ifite ibyumba 150 birimo ibikonje n'ibishyushye, ikagira n'ikindi cyumba cy'umwihariko cyubatse mu rubura gifite igitanda gikozwe m'urubura gitwikiriwe n'impu, uharaye aryama mu gafuka kabugenewe kugira ngo adakonja. 


Hoteli Ice kandi ifite akabari kubatse muri barafu imbere, resitora ebyiri ziri ahari ubushyuhe, ibyumba bine byo guhuriramo, n'ibice bibiri bidasanzwe byo gukambikamo.    

 2. Conrad Hilton, Maldives


Conrad Hilton ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri Maldvives, icumbikiye amoko atandukanye y'amafi, ikaba iherereye mu birwa bibiri, kuhagera bisaba iminota 30 mu ndege. 


Iyi hoteli ifite ama resitora n'utubari 12, harimo na resitora ya Ithaa, iri munsi y'amazi aho uba ubona amazi yuzuyemo amafi hejuru no kumbande zayo. Abahajya bashimishwa no kuryama bareba amafi iruhande rwabo. 

1. Nido De Quetzalcoatl, Mexico


Nido De Quetzalcoatl ni hoteli iri mu mujyi wa Mexico, yubatse mu ishusho y'inzoka ariko ikaba isa neza kandi ibereye ijisho, ku buryo uyireba abona ari inzozi. Igizwe n'amazu icumi, yubatswe n'umugeni Javier Sanosiain. 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND