RFL
Kigali

Patient Bizimana yavuze imyato umugore we amwifuriza isabukuru nziza

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:25/01/2023 22:27
0


Patient Bizimana wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavutse imyato umugore we agaragaza ko iyo Imana iza kuba yarashyizeho igiciro cyo kugira ngo babane atari kubona ayo amwishyuye.



Patient Bizimana yabivuze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko.

Ati “Imana ni inyabwenge kuko itashyizeho igiciro ku mugore, kuko iyo iza kubikora ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kwigondera umufasha uhambaye nkawe. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo Gentille Bizimana.”

Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho y’aba bombi mu gihe bitandukanye bari kumwe bishimye by’ikirenga.

Patient Bizimana yarushinze na Karamira Uwera Gentille usigaye wiyita Gentille Bizimana ku wa 20 Ukuboza 2021.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.

Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu.

Baririmbiwe n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi [wanavuzwe mu nkuru z’urukundo na Patient Bizmana] na Simon Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.

Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cya tariki 19 Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye umuhango wo gusaba no gukwa.

Patient Bizimana kuri ubu we n’umuryango we bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Patient Bizimana aryohewe mu rukundo n'umugore we Uyu muhanzi avuga ko ntacyo yari kubona atanga ngo abone uyu mugore iyo Imana iba yaramushyiriyeho ikiguziTariki 23 Nzeri 2022 ni bwo Gentille yibarutse umwana w'imfura w'umuhungu yabyaranye na Patient Bizimana

REBA INDIRIMBO PATIENT BIZIMANA AHERUKA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND