Patient Bizimana wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavutse imyato umugore we agaragaza ko iyo Imana iza kuba yarashyizeho igiciro cyo kugira ngo babane atari kubona ayo amwishyuye.
Patient Bizimana yabivuze yifashishije urukuta rwe rwa
Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yifuriza umugore we
isabukuru nziza y’amavuko.
Ati “Imana ni inyabwenge
kuko itashyizeho igiciro ku mugore, kuko iyo iza kubikora ntabwo nari kubona
ubushobozi bwo kwigondera umufasha uhambaye nkawe. Isabukuru nziza y’amavuko
rukundo Gentille Bizimana.”
Aya magambo yari aherekejwe n’amashusho y’aba bombi mu
gihe bitandukanye bari kumwe bishimye by’ikirenga.
Patient Bizimana yarushinze na Karamira Uwera Gentille
usigaye wiyita Gentille Bizimana ku wa 20 Ukuboza 2021.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu
rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro.
Aba bombi basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu , Pasiteri Lydia Masasu.
Baririmbiwe n’abahanzi
barimo Gaby Kamanzi [wanavuzwe mu nkuru z’urukundo na Patient Bizmana] na Simon
Kabera mu gihe Patient Bizimana nawe yaririmbiye umugeni we.
Bagiye gusezerana nyuma y’aho mu gitondo cya tariki 19
Ukuboza muri Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali hari habereye
umuhango wo gusaba no gukwa.
Patient Bizimana kuri ubu we n’umuryango we bari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
TANGA IGITECYEREZO