RFL
Kigali

Dore amasomo umwana yigira mu nda iyo bamutwite

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/01/2023 0:14
0


Umwana atangira kubaho bihereye mu nda y’umubyeyi we akimutwite. Ni byinshi yiga gusa byashoboka ko utari ubizi.



Mu nda h’umubyeyi ni cyo kibuga cy’umwana uba wibereyemo ataraza ku isi. Kuva ku cyumweru cya 10 umwana aba atangiye gukinira mu nda atera imigeri cyane ndetse na buhoro.

Aha niho uzasanga umubyeyi utwite yicaye ahantu wenyine afashe ku nda atavuga, hari ubwo aba aganira n’umwana we mu nda mu gihe aba akina amutera imigeri.

Ku byumweru 43 umubyeyi atangira kumva umwana we ndetse akumva n'ayandi majwi atandukanye ndetse umwana akaba yamusubiza akoresheje utugeri atera mu nda cyangwa ibipfunsi asa n’ukomanga ku nda.

Uyu mwana ni bwo atangira kumva uburyo bw’amafunguro umubyeyi we aba yariye ndetse akagusubiza mu gihe ukoze ku nda. Binyura muri ubwo buryo tuvuze ubundi umwana agatangira kwitegura kuza ku isi.

Umubyeyi niwe rufunguzo rwo gufasha umwana we kwiga no kuzamura ikigero cy’ubwenge bwe mu gihe aba akiri mu nda akimutwite.

Ibi bikorwa muri cya gihe aba ari gukina nawe ndetse no kuganira nawe yewe no kumuririmbira, kumusomera ibitabo n’inkuru, kumucurangira ndetse n’ibindi umubyeyi yashobora.

Abahanga bemeza ko udashobora kumenya niba umwana wawe ari kwiga cyangwa niba atari kwiga mu gihe ari gukina.

NI IKI UMWANA YIGIRA MU NDA Y’UMUBYEYI WE UMUTWITE?

Ubushashatsi bwemeza ko umwana wawe navuka, azabasha kwibuka amajwi ndetse n’uburyohe yumvaga ubwo yabaga ari mu nda.

Mu gihembwe cya 2 ku mugore utwite, umwana atangira kumva. Uyu mwana yiga kumva, amajwi yawe, akumva umutima wawe uko utera, yumva uko uhumeka, uko amaraso aba agenda mu mubiri ndetse akaba yanakumva amajwi y’abantu bari hirya no hino aho uri guca mu gihe umutwite.

Kuba wacuranga cyangwa ukumva umuziki mwiza ukunda bifasha umwana wawe kumera neza ndetse bikanamufasha kwiga utuntu dutandukanye dore ko hari ubwo akunda kumva umuziki wumvaga umutwite. Iyo ucuranze umuziki ari mu nda, umutima we utera neza ndetse akaba yanatera utugeri twinshi.

Umwana iyo ari munda, ariga akamenya neza inkuru ukunda yavuka akajya azikunda nawe. Urusaku rwinshi si rwiza ku mugore utwite kuko umwana aba arwumva nawe. Uyu mwana yiga asubiramo, umwana uri mu nda yiga yihuza n’ibyo ari kumva.

Muri iyi nkuru turebeye hamwe niba umwana abasha kwiga, ubutaha tuzarebera hamwe icyo umubyeyi yakora akabasha kwiga neza mu gihe ari mu nda amutwite.


Inkomoko: www.babycentre.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND