RFL
Kigali

Minisitiri Uwamariya yishimiye itangizwa rya Kent State University mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/01/2023 19:08
0


Minisitiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya yishimiye itangizwa rya Kent State University mu Rwanda, akaba ari umuhango wabereye kuri Kaminuza y’u Rwanda.



Iri shami rya Kent University mu Rwanda ryitezweho guteza imbere ubushakashatsi no gufasha abanyeshuri kugira umwuka wo guhanga.

Mu magambo ye Minisitiri w’Uburezi yashimiye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya ‘Science and Techology’ na kaminuza ya Kent of State ku bw’intambwe bateye yo gufatanya bagamije guteza imbere ubumenyi bwa siyansi ikoranabuhanga ndetse n’imibare.

Mu magambo ye yagize ati: ”Gufungura ishami rya Kent State University hano mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza umuhate wa wabo wo gukomeza gukorana n’u Rwanda ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ndizera ko bizazamura iterambere".


Arakomeza ati "Ntagushidikanya mfite ko kuba igiye gukorera mu Rwanda bizagira ingaruka nziza kuko hazakomeza kubaho ubufatanye buzageza ku iterambere rirambye. Twizeye ko tuzabona Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bavoma ubumenyi n’ubuhanga butangwa n’iyi kaminuza”.

Uburezi bw’u Rwanda bukomeza kwiyubaka umunsi ku munsi niyo mpamvu hagaragara impinduka. Imikoranire ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya ‘Science and Technology’ na Kaminuza ya Kent State University yibanda cyane kubushakashatsi yitezweho kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga muri rusange.

Kaminuza ya Kent ni imwe muri za kaminuza ziyoboye mu Mujyi wa Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na cyane ko ifite andi mashami akomeye ku isi. Iyi kaminuza yashinzwe mu 1910, itangira ari ikigo gisanzwe. Ishuri rya mbere nyuma yo gushingwa ryashyizweho mu mwaka wa 1912 rikomeza kubaho gutyo kugeza magingo aya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND