Umuhanzikazi Rihanna akaba n’umunyamafaranga ukomeye muri Amerika, avuga ko intsinzi itabaho ku bw’impanuka ahubwo intsinzi yose umuntu ageraho ayiharanira ariko ngo n’ubukene ubuharaniye wabubona.
Robbin Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna yavutse kuya 20 Gashyantare 1988, avukira mu mujyi wa Bridgetown. Yabayeho ubuzima busanzwe bw’umukobwa uwo ariwe wese ariko yakuze nk’umwana udasanzwe kuko yatinyutse akiri muto ahita yamamara.
Ni umuririmbyi uririmba injyana ya Pop, ni rwiyemezamirimo, umunyamideri
akaba n’umuherwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho.
Rihanna ni umukobwa wa Monica Braithwaite na Ronald
Fenty. Yize mu ishuri rya Charles F.
Broome, aho yize amashuri abanza, ndetse na Comber High School, aho yatsindiye
amarushanwa yo kugaragaza impano n’irushanwa ry’ubwiza mu 2004. Icyakora, igihe Rihanna yari afite imyaka 14, ababyeyi be baratandukanye.
Impano yo kuririmba ya Rihanna yatangaye akiri muto ndetse akiri no ku ntebe
y’ishuri. Mu marushanwa yo kugaragaza impano ku ishuri, Rihanna yaririmbye
indirimbo ya Mariah Carey yitwa “Hero” maze atsinda iryo rushanwa, akomeza
kwitabira n’ayandi marushanwa atandukanye harimo ay’ubwiza kandi akayatsinda, kuva
ubwo yatangiye kumenyekana.
Rihanna yatsindiye ibihembo 9 bya Grammy Awards, Ibihembo 12 bya Billboard Music Awards, Ibihembo 13 bya muzika muri Amerika (harimo na Icon Award), na 7 MTV Video Music Music Awards (harimo na Michael Jackson Video Vanguard Award).
Robyn Rihanna Fenty ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime na rwiyemezamirimo umunyamideri. Rihanna yavukiye muri Saint Michael akurira i Bridgetown, muri Barubade.
Yatangiye gukorana na Evan
Rogers uzwiho cyane gutunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo, amaze kubona
ko afite impano amutumira muri Amerika gufata amajwi ya kaseti. Ni umwe mu
baririmbyi ba pop bazwi cyane muri iki gihe ariko ntabwo azwiho kuririmba gusa,
azwiho no gukora utundi tuzi
dutandukanye.
Mu mwaka wa 2017 yatangije buzinesi yo kwita ku bwiza bw'abagore yiswe "Fenty Beauty". Yayiteguye neza ashoramo amafaranga afatika kugira ngo habemo buri kimwe umugore yakunda kandi yisangemo
Rihanna yigeze kujya mu rukundo n’umuhanzi uzwi cyane Chris Brown aho bamenyanye bakiri bato bahuriye mu ruhando rwa muzika mu mwaka wa 2005, baba inshuti bisanzwe baza gukundana 2007 ariko ikibabaje baje gutandukana muri 2009.
Muri Gicurasi 2021 havuzwe umubano mushya hagati y ASAP Rocky na Rihanna ko bari mu rukundo ndetse baranabyemeza ndetse Rihanna yivugira ko ari we rukundo rw‘ubuzima bwe.
AP Rocky umukunzi wa Rihanna
Kuwa 23 Mutarama 2023 Forbes yatangaje umutungo wa
Rihanna Fency ivuga ko umutungo we ugeze kuri Miliyali 1.7 z’amadorari y’America, kandi
ko uyu mutungo we umugira umwe mu bakire b’abanyamuziki
bakize muri Amerika ubu. Si ibyo gusa ahubwo buri mwaka yinjiza agera kuri Miliyoni 70 z'amadorari, kandi ni uwa mbere mu bakire muri Oprah Winfrey.
Ni umwe mu bahanzi bafite umutungo munini kandi bashobora
gukora ibintu byinshi bitandukanye kuko bidashobokera bose. Hari abakizwa n’impano
zabo bahura n’igituma impano idakomeza gukoreshwa bagakena. Igitandukanye kuri
Rihanna inyungu yabonaga mu muziki n'ahandi yayishoraga mu bindi bibyara
inyugu, none kuri ubu ni umuherwe.
TANGA IGITECYEREZO