RFL
Kigali

Menya impamvu Fc Barcelona yabujije Manchester City gusinyisha Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/01/2023 17:03
0


Ikipe ikina shampiyona y'u Bwongereza, Manchester City yananiwe gusinyisha Cristiano Ronaldo mu mpeshyi ya 2021 kubera ikipe ya Fc Barcelona.



Umukinnyi ukomeye ukomoka muri Portugal yagiye muri Manchester United avuye muri Juventus mu mpeshyi ya 2021 kandi byarashobokaga ko yajya muri mukeba Manchester City nk'uko Manchester Evening News ibitangaza. 

Muri iyi mpeshyi kizigenza Cristiano Ronaldo yasohotse muri Juventus ni nacyo gihe ikipe ya Fc Barcelona yashakaga kugura umukinnyi wahoze akina muri Manchester City anyura ku ruhande ari we Raheem Sterling. 

Ikipe ikina muri shampiyona ya Espagne nk'uko yari yabikoze igura Sergio Aguero imukuye muri Manicity ni nako muri iyi kipe bari bizeye ko bari bwumvikane no kuri Raheem Sterling ku buryo bworoshye ariko birangira bidakunze.

Pep Guardiola yari yabaze ko kugira ngo Cristiano yinjire mu ikipe abereye umutoza hazasohoka undi mukinnyi ukina imbere kandi yari Steering bitewe n'icyizere bari bafite, bidakunze ko Fc Barcelona igura uyu mukinnyi ni byo byatumye Cristiano atabona umwanya muri Manchester City kandi ibindi byo bari bamaze kubyumvikana.


Sterling na Fc Barcelona nibo babujije Cristiano kujya muri Manicity

Hari amakuru yari yarabanje kujya hanze mbere avuga ko impamvu Cristiano atagiye muri Manicity ari ukubera ko umutoza atari amufite mu mishinga ariko ntabwo ari byo nk'uko Manchester Evening News yamaze kibitangaza. Raheem Sterling nawe uri mu mpamvu zabujije Cristiano Ronaldo kwinjira muri Manicity yamaze kwerekeza muri Chelsea mu mpeshyi y'umwaka ushize.

Nyiri Balloon d'Or 5 yavuye muri Juventus amaze gukina imikino 101, yatsinzemo ibitego 134 ndetse anatwara ibikombe 2 bya shampiyona y'u Butaliyani.


Cristiano Ronaldo agikina muri Juventus


Pep Guardiola yashakaga Cristiano ariko birangira bidakunze


Cristiano asubira muri Manchester United nyuma y'uko kujya muri Manicity byanze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND