RFL
Kigali

LeBron James yakoze amateka mashya muri shampiyona ya NBA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/01/2023 16:51
0


LeBron James yabaye umukinnyi wa mbere nibura utsinze buri kipe ikina NBA amanota ari hejuru ya 40.



Mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu, aho ikipe ya Los Angeles Lakers yatsinzwe na Los Angeles Clippers amanota 133 ku 115, Lebron James ukinira Lakers yatsinze amanota 46 muri uyu mukono wenyine. 

Aya manota LeBron James yatsinze yatumye ashyiraho agahigo ko gutsinda nibura buri kipe ikina NBA amanota ari hejuru ya 40 mu mikino umwe. LeBron James kandi yatangiye kurya isataburenge Kareem Abdul-Jabbar usanzwe afite agahigo ko kuba umukinnyi w'ibihe byose ufite amanota menshi mu mateka ya NBA.

LeBron James akomeje gukora amateka muri NBA

Kareem Abdul afite amanota ibihumbi 38,387 akaba arusha amanota 177 LeBron James biteganyijwe ko nibura mu mikino 10 iri imbere James aka gahigo ashobora kuzaba yagakuyeho mu gihe yakomeza umuvuko ariho.

LeBron James bakunze kwita King James, n'umunyamerika w'imyaka 38 akaba akinira ikipe ya Los Angeles Lakers kuva mu 2018. LeBron James agereranywa na Michael Jordan ndetse hahoraho intambara mu bakunzi ba Basketball hibazwa umukinnyi mwiza w'ibihe byose muri Basketball.

LeBron James yabaye umukinnyi w'umwaka muri NBA inshuro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND