RFL
Kigali

Kanye West yeretswe ko ashyigikiwe nyuma yo kubuza umunyamakuru kumufata amashusho

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:25/01/2023 12:37
0


Umuraperi Kanye West yagaragarijwe gushyigikirwa n'abafana nyuma yo kubuza umupaparazzi kumufotora no kumufata amashusho, agamije kumubyazamo inyungu.



Kanye West utorohewe n'itangazamakuru, yihanangirije umupaparazzi warimo amufata amashusho ubwo yari yasohokanye n'umugore we Bianca Censori- West mu burengerazuba bwa Hollywood, muri California.

Mu mashusho yafashwe n'uyu mupaparazzi, yerekana asatira Kanye na Censori ubwo bari bagiye kwinjira mu modoka yabo, yari iparitse hanze ya salon. 

Kanye West yeretswe ko ashyigikiwe nyuma yo kutishimira itangazamakuru rigenda rimufotora

Uyu munyamakuru yasaga n'ubifuriza ukwezi kwa buki kwiza, ari nako abafata amashusho. Kanye West wabaye nk’utishimira ibi bikorwa, yahise amusaba ko abihagarika ati "Hagarika Bro, Hagarika..."

Mu kiganiro bakomeje kugirana ikinyamakuru The Shade Room cyashyize hanze, Kanye yagaragaje ko ababajwe n'ibikorwa yise ibyo "Kumurwanya" uyu mupaparazi yarimo byo kumwinjirira, kugira ngo yunguke amafaranga. 

Yakomeje amubwira ko batuma yumva ari "Nk'inyamaswa ifungiranye" kubera guhora acibwa urubanza ndetse afotorwa, anavuga ko abantu b'ibyamamare bagomba kujya bishyurwa ku nyungu abanyamakuru babonera mu mashusho babafata. 

Abafana bashyigikiye ko Kanye West ahabwa umwanya we

Mu gihe aya makuru n'amashusho byakwirakwiraga, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye uburyo uyu muraperi yakemuyemo ikibazo. 

Ku rubuga rwa Twitter, ukoresha izina rya @jfitts_official yanditse yishimira ko uyu muraperi yongeye kuba uko yahoze kera, nyuma y'igihe kinini yerekana imyitwarire idahwitse. 

Abantu bakomeje bavuga ko ibyakozwe ari ukwinjirira umuntu gukabije ndetse ko byakwitwa gutotezwa, bagaragaza akamaro k'ubuzima bwo mu mutwe, basaba ibitangazamakuru kumuha umwanya we no kutarengera imbibi ze. 

Mu gihe bamwe bagaragaje gushyigikira ibitekerezo by'uyu muraperi bavuga ko abihaze kandi byumvikana, abandi banenze uyu munyamakuru utigeze yumvira icyifuzo cya Kanye, nyuma yo kumubwira ko ahagaritse gufata amashusho nyamara agakomeza kuyafata.

Ukoresha amazina ya @ceoquell yise ibikorwa by'uyu munyamakuru "Umurimo mubi," agira ati "Nahagaritse, agakomeza gufata amashusho, UMURIMO MUBI."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND